Abakinnyi ikipe ya Real Madrid ishobora kwifashisha ku mukino baracakiranamo na Liverpool bamaze kumenyekana

Ikipe ya Real Madrid yamaze kugera mu gihugu cy’u Bwongereza aho igomba gukina muri Champion’s League na Liverpool ya Jurgen Klopp ndetse kugeza ubu abakinnyi iyi kipe igomba kwifashisha bamaze kumenyekana.

Real Madrid igiye gukina uyu mukino imaze kwizera neza umukinnyi wayo Karim Benzema aho byabanje kuvugwa ko ashobora kudakina ubwo ikipe ye iraba irrimo gukinira ku kibuga cya Liverpool Anifield.

Karim Benzema yari yicaye ku ntebe ubwo Real Madrid yakinaga ndetse ikabasha gutsinda Osasuna ndetse iki gihe byatangajwe ko uyu mukinnyi yashyizwe ku ntebe kugirango abashe kwitegura neza uyu mukino wa Liverpool.

Ibitangazamakuru binyuranye byandikirwa mu gihugu cya Espagne byatangaje ko uyu rutahizamu yari yabikiwe umukino wa Liverpool kugirango abashe kwitwara neza muri uyu mukino w’ishiraniro.

Aurelien Tchouameni biteganyijwe ko atari buboneke kuri uyu mukino baraza kuba bakinira muri Merseyside.

Toni Kroos nawe biteganyijwe ko atari buboneke ku mukino wo kuri uyu mugoroba bijyanye n’ikibazo cy’imvune yagize.

Kugeza ubu abakinnyi 11 Real Madrid ishobora kwifashisha ni: Courtous; Carvajal, Militao, Rudiger, Alaba; Ceballos, Camavinga, Modric; Valverde, Benzema, Vinicius Jr.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO