Abakinnyi ba Rayon ntibabyumva kimwe n’ubuyobozi bwahagaritse imishahara

Kuri uyu umunsi ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangajeko abakinnyi bose bahagarikiwe imishahara kugeza mugihe kitazwi. Bamwe mu bakinnyi bavuga ko ibi bitigeze bica mu mucyo bitewe n’uko babibatunguje.

Mu ibaruwa bashyikirije abakozi bayo, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bushingiye ku masezerano y’umurimo ndetse n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 igihugu kirimo bitabemerera gukora no kubaha ibikubiye mu masezerano bafitanye n’ikipe bavuga ko icyo bazakora bazabasha kubahemba ukwezi kwa kabiri bari bababereyemo nk’ikirarane.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports baganiriye na Genesisbizz bavuga uko iki kibazo giteye nubwo batifuje ko dutangaza amazina yabo.

Bavuze ko ibyo abayobozi b’iyi kipe bakoze bidaciye mu mucyo bavuga ko ahubwo bakwiye kubahiriza amasezerano arimo no kubahembera ukwezi kwa Gatatu, ubundi bagasubika amasezerano.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye Genesisbizz ko ibyo bakoze bikurikije amategeko, kandi ko bikubiye mu nama baherutse kugirwa n’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse na FIFA.

Ati: "Ibyo twakoze bikurikije amategeko ndetse n’inama FIFA na Ferwafa batugiriye.

Uyu muvugizi kandi avuga ko ibaruwa bayanditse mbere ndetse babanza kumvikana n’abakozi bayo. Jean Paul avuga ko Mu kwezi kwa Gatatu bakoze iminsi 14, kandi ko bazanareba uburyo babiganiraho n’ubuyobozi.

Yagize ati: "Mu kwezi kwa Gatatu bakoze iminsi 24 muri iyo minsi 14 urabizi ko twakiriye umukino umwe indi tuyikinira hanze, bahita bahagarika ndetse n’uku kwezi kwa kane, kandi biranashoboka ko no mu kwa Gatanu nako twazakugeramo.

Igihari nuko twaberetse ibibazo bihari tubereka ko imishahara yayo mezi itaboneka kandi nabo barabyumva baranabyemera badusaba ko twakomeza kubaba hafi ibyo rero twarabikoze.

Gusa twiyemeza ko nyuma ya Covid-19 tuzahura ndetse tukagakora nk’igisa n’umwiherero tukaganira ibitaragenze neza tukabikosorera hamwe birimo niyo minsi 14 barimo bibaza tutabahembye."

Nubwo umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ibi, yanyomojwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports wavuze ko ibaruwa bayihawe uyu munsi ndetse ko batigeze babiganiraho n’ubuyobozi nkuko Umuvugizi yari yabitubwiye mu kiganiro gito yaduhaye.

Uyu mukinnyi yagize ati: "Ibaruwa twayibonye uyu munsi...Hoya pe ni ukubeshya babikoze ntawe babibwiye"

Genesisbizz icyumva icyo impande zombi zivuga yaba abakozi (Abakinnyi) bibaza impamvu uyu mushahara batazawuhembwa, abayobozi bo bakavuga ko ibyo bakoze bikurikije amategeko, twifashishije Umunyamategeko witwa Nyiringabo Laurent avuga ko ibaruwa ihagarika umukozi ihabwa agaciro igihe ayiherewe.

Yagize ati: "Ikigo gishobora kugwa mu bihe bibi by’ingaruka z’ubukungu ku buryo kidashobora guhemba abakozi bacyo ibyo bibaho rwose kikaba gihagaritse abakozi mu gihe kikiri kwisuganya."

Ati "Kuri Rayon Sports, byari kuba byoroshye iyo muri iryo tegeko harimo ko umuntu ashobora kureba bikagaruka inyuma, ni ukuvuga ngo ushobora guhura n’ingaruka uyu munsi kuwa 20 Mata, ariko guhera mu kwezi kwa mbere ntibivuze ko wari ubayeho nabi.

Iyo itegeko ryari kubabera ryiza byari ukuvuga ngo umukoresha ashobora kureba akavuga ngo guhagarara bishobora no guhera igihe yatangiye kugira ubukungu buke none ntiribivuga. Bivuze ko niba ugiye guhagarika umukozi, mbese ugomba kumuhemba kugera igihe yaboneye ibaruwa hanyuma ingaruka zigatangira kubarwa kuva icyo gihe."

"Bivuze ko ku kibazo cya Rayon Sports n’abakozi bayo, bagomba guhembwa kugera ku itariki y’uyu munsi. Gusa na none hari igihe abahagaritswe bashobora kwanga kuza kuyisinya, ariko mu gihe bigaragaye ko bayibonye bakanga gusinyaho ubwo icyo gihe bifatwa ko bayibonye bakayirengagiza, icyo gihe bihita bitangira kubahirizwa ."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO