Miss Rwanda 2021: Abakobwa batatu bahize abandi ku mpano zitangaje

Mu gihe hasigaye iminsi igera kuri ibiri gusa ngo hamenyekane umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 , abakobwa 20 bari mu mwiherero bagaragaje impano zabo batatu bitwara neza kurusha abandi.

Tariki ya 16 Werurwe 2021 nibwo abakobwa bose uko bari mu mwiherero I Nyamata mu bugesera berekanye impano zidasanzwe bafite mu buzima bwabo.

Muri icyo cyiciro gishya cyongerewe mu bindi bitandukanye biri mu bigize iryo rushanwa haje kugaragaramo abakobwa batatu batowe n’akanama nkemurampaka ko aribo bahize abandi mu kwerekana impano zidasanzwe.

Abakobwa batatu barimo Umutoniwase Sandrine werekanye ko afite impano yo gushushanya.

Akaliza Amanda ufite impano yo kuririmba na Ingabire Grace uzi kubyina imbyino ya contemporaire.

Abo bakobwa nyuma yo gutangazwa nk’abahize abandi abategura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bahise batangaza kandi ko abo bakobwa batatu bazongera kwerekana izo impano ku munsi wo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2021 uzahiga abandi agahabwa igihembo cya 1.500.000Frw.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutora uzaba Miss Rwanda 2021 uzaba ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 20 Werurwe, igikorwa kibere mu Intare Arena

Umutoniwase Sandrine werekanye ko afite impano yo gushushanya

Akaliza Amanda yerekanye impano yo kuririmba

Ingabire Grace uzi kubyina imbyino ya contemporaire

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO