Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Nizeyimana Mirafa ni umwe mu bakinnyi bake b’Abanyarwanda bakina mu gihugu cya Zambia ndetse uyu musore aritegura kurushinga n’umukobwa bahuriye muri iki gihugu gusa ufite amamuko muri Portugal ndetse uyu mukobwa yamaze kugurira uyu musore imodoka.
Uyu mukunzi wa Nizeyimana Mirafa yitwa Rosalyn Dos Santos ndetse baritegura gukora ubukwe taliki ya 03 Nzeli 2022.
Uyu mukobwa yamaze kugurira Mirafa imodoka nziza cyane nk’uko nyiri ubwite yabigaragarije ku rukuta rwe rwa Whatsapp ashimira umukunzi we nyuma yo kumugurira imodoka.
Mu butumwa yanyujije kuri WhatsApp, Mirafa yagize ati “n’abamikazi bagurira abami impano, wakoze rukundo Dos Santos.”
Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko bugomba kubera mu gace ka Kitwe mu Busitani bwa Barabara.
Aba bombi bamaze imyaka 2 bakundana bihamye kuko bakundanye ubwo Mirafa yageraga bwa mbere mu gihugu cya Zambia.
Nizeyimana Mirafa yaguriwe imodoka n’umukunzi we bitegura kurushinga.