Abakoresha imyirondoro y’abandi mu kureba filime kuri Netflix bashobora kujyanwa mu nkiko mu 2023

Ni ibisanzwe kuba wakoresha imyirondoro ya konti ya Netflix y’undi muntu kugirango urebereho filime kubw’impamvu zitandukanye, Ibi bishobora gutangira guhanirwa mu ntangiriro za 2023.
Uyu munsi ushobora gutunga ijambo banga n’imyirondoro ya konti ya Netflix y’umuntu runaka wishyuye kugirango arebereho filime nawe bikakorohera kureba utishyuye, Ibi bikorwa na benshi gusa nyamara ni icyaha ndetse gihanwa n’amategeko.
Ikigo gishinzwe gucunga iby’umutungo w’ubwenge, Intellectual Property Office (IPO) cyatangaje ko abakora ibi banyuranya cyane n’amategeko agenga gucuruza ibihangano.
Iki kigo cyo mu Bwongereza gisobanura ko abahererekanya imyirondoro n’amagambo y’ibanga bakoresha kuri Netflix ko ari icyaha gihanwa kandi cyajyana umuntu mu nkiko.
Gusa Netflix ubwayo ntiyigeze itangaza ko izafata imyanzuro mishya ku basangira imyirondoro kuri uru rubuga.
Akenshi abakoresha imbuga zitandukanye usanga batita ku mabwiriza n’amategeko agenga kwemera gukoresha urubuga runaka , Benshi bihutira gukanda ahanditse ’NDABYEMEYE’ badasomye ibikubiye mu masezerano baba bagiye kwemera.
Ibi bituma n’iyo haba harimo ingingo ibagonga cyangwa yabatera ibindi bibazo mu gihe cy’ahazaza batayibona.
IPO ikomeza isobanura ko guhanahana amagambo y’ibanga hagamijwe ko abantu bareba ibihangano bigenzurwa n’amategeko abuza gukwirakwiza, kureba cyangwa gucuruz mu buryo butemewe, Ko abo bantu baba bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko.