Abakoresha ururimi rw’ikirashi bahamya ko rubafasha mu buhahirane

Ikirashi ni rumwe mu ndimi shami z’ikinyarwanda, rukorehwa n’abatuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, mu duce tumwe tw’imirenge ya Mpanga na Nasho. Aka gace kari ahamenyekanye mu mateka nk’Igisaka, bamwe mu bahatuye bifashisha ikirashi mu buhahirane n’abaturanyi.

Ni ururimi abarukoresha bavuga ari umutungo ukomeye ukomeye mu mibereho yabo ya buri munsi, kuko rubafasha gusabana no guhahirana n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya mu buryo buboroheye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni ibirori byabereye mu Karere ka Kirehe kuwa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.

Uzwi ku izina rya MATAYO, wavukiye muri aka gace ariko kugeza ubu akaba akorera Ku karere ka Kirehe ari naho atuye yabwiye GENESISBIZZ ko Ikirashi ari ururimi abarukoresha bakomeyeho cyane kandi bishimira.

Yagize ati "Njye navukiye aho dukoresha ururimi rw’ikirashi. Iyo nagiyeyo, usanga buri wese muganiriye aba ashaka kumva ko ukibasha kuvuga ikirashi. Nubwo abahatuye bazi ikirwanda kandi neza, birabanezeza kumva basabana mu rurimi rwabo kavukire."

Undi mugore uturiye aka gace avuga ko ururimi rw’ikirashi ari ururimi yiyumvamo nk’uko yiyumvamo Ikinyarwanda, gusa akarusho ngo ururimi rw’ikirashi rujya kuvugika nk’urunyambo, ngo rukomeje kubongerera umubano n’abaturanyi babo bo muri Tanzaniya.

Yagize ati "Ururimi rw’Ikinyarwanda ni rwiza cyane, ariko urw’Ikirashi rukaba akarusho. Uyu munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’ururimi rwacu twishimye, abana babyinnye mu rurimi rw’ikirashi abagabo babyina nk’intore nanjye mpita nsimbukiramo ndabyina biba byiza".

Yungamo ati "Akamaro k’ururimi rw’ikirashi, rutuma duhahirana n’andi mahanga cyane cyane ibihugu duhana imbibi. Nk’iyo ugiye muri Tanzaniya uzi kuvuga ikirashi, bakwakirana urugwiro bakaguha ibyo ushaka byose, ariko ugiyeyo utazi urwo rurimi ntibakumva ndetse bashobora no kuguhenda kubera kutumvikana neza".

Aka gace kazwi mu mateka nk’Igisaka cya Migongo, nubwo bakunze kwivugira ururimi rw’ikirashi ngo ntibibabuza kumvikana n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda kuko na kuko nacyo bakivuga neza uko bikwiye.

Ururimi rw’ikirashi, iyo baruvuga rwumvikanamo amagambo ajya gusa n’ikinyarwanda. Gusa hakaba n’andi magambo urwo rurimi rwihariye.

Umugabo ni ’omushayija’, mu gihe umugore bamwita ’omukazi’, umukobwa ni ’omwishiki’, ibishyimbo ni ’ebiharage’, ihene bakayita ’embuzi’ mu gihe inka yo bayita ’ente’, gusuhuza umuntu umubaza amakuru ni ’mwasibaho muta’ cyangwa ’agandi’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bampoliki Eduard, avuga ko Kuba abo baturage bavuga izo ndimi shami zirimo n’ikirashi, nk’ubukungu bukubiyemo imbaraga n’umubano. Yemeza ko, Leta ifite inshingano zo kurinda izo ndimi no kuzibungabunga kugirango zidacika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bampoliki Eduard
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO