Abakozi batikiriye mu mirimo yo kwitegura igikombe cy’Isi kubera imvune none Qatar irimo gusabwa amafaranga y’umurengera ngo yishyure imiryango yabo

Hari imiryango igera ku 2800 y’abakozi batandukanye bapfiriye mu mirimo y’ingufu ijyaanye no kubaka ibibuga bizakinirwaho imikino itandukanye mu gikombe cy’Isi none Qatar irimo kwishyuzwa arenga miliyoni 338 z’ama Pound nk’impozamarira igomba guhabwa iyo miryango.

Ibi bibaye mugihe muri Qatar habura iminsi mike kugira ngo imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itangire.

Nyamara mu bushakashatsi bwakozwe mu n’ikinyamakuru gikomeye cyane cyandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza Dail Mail cyatangaje ko hari abakozi barenga 2800 batikiriye mu bikorwa byo kwitegura igikombe cy’Isi nyamara Leta yo yari yabeshye ko abantu bitabye Imana ari abantu batatu.

Magingo aya iki kinyamakuru cyatangaje ko abakozi benshi batigeze bahabwa amasezerano y’akazi ndetse abandi bakoraga imirimo ivunanye cyane kuburyo bamwe bagiye bahasiga ubuzima.

Ndetse aka kaga abakozi bahuye nako kagaragazwa cyane n’umukozu ukomoka muri Nepal witwa Rup Chandra Rumba witabye Imana aguye ku gikwa ubwo yari mu bikorwa by’ubwubatsi.

Uyu mugabo nyuma yo kwitaba Imana aguye mu kazi ntabwo Qatar yigeze yoroherwa kuko kuko yahatiwe gutanga impozamarira ingana n’amadolari 1500 yahawe umugore we nk’indishyi z’akababaro.

Leta ya Qatar itangaza ko kuva imirimo yo kubaka ibikorwaremezo yatangiye mu mwaka 2011 hamaze gupfa abantu batatu bonyine baguye muri iyo mirimo gusa byamaze kumenyekana ko aya makuru ari ibinyoma gusa.

Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22, ndetse ni ku nshuro ya mbere kigiye kubera mu gihugu cy’Abarabu. Biteganyijwe ko kizatangira ku wa 20 Ugushyingo, kigasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO