Abakristu gatorika ba paruwasi ya Gikondo bakomeje urugendo rwo kwigira

Binyuze muri gahunda bise ‘Itafari rya buri wese’ Abakristu gatolika ba paruwasi ya Gikondo biyuzurije kiliziya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1600.

Binyuze muri iyi gahunda, uruhare runini rwatanzwe n’abayoboke b’idini gaturika kuko bivugwa ko bo ubwabo batanze amafaranga arenga 1/2 cy’ayo yatwaye.

Arikepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda afata iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’umuryango w’abakristu ushyize hamwe.

Ni kiliziya yitiriwe mutagatifu Visenti Palotti, yatwaye ingengo y’imari isaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Uruhare runini ni urw’abakristu, kuko batanze arenga miliyoni 400 binyuze muri gahunda bise itafari rya buri kwezi.

Abakristu bemeza ko iki ari ikimenyetso cy’uko bashobora kwigira.

Murenzi Vincent ati « Uyu munsi kiliziya yubatse kuri bene yo, kandi bikagaragaza ko n’ibyo abantu bagiramo uruhare baba bazagira n’uruhare kugira ngo birambe. Ariko kandi ikindi gikomeye, tuba twizihiza ibyo Imana idukorera. »

Arikiyepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda wayoboye ibirori byo gutaha iyi kiliziya, yemeza ko ari ikimenyetso cy’uko abakristu bashyize hamwe.

Yagize ati « Ubutumwa bw’ingenzi ni uko kiliziya y’inyubako ni ikimenyetso cya kiliziya nzima umuryango w’abakristu, ushyize hamwe mu rukundo n’ubuvandimwe, kandi ukomeye ku buryo ushobora gukora ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi ngibi. »

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rushima iki gikorwa kuko gihura na gahunda ya leta, kandi kigatoza abaturage gufatanya.

Umuyobozi ushinzwe imiryango itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye ati « Abanyarwanda iyo bishyize hamwe, iyo biyemeje nta kibananira. Urusengero urabona rwatwaye hafi miliyari, kandi ikigaragara ni uburyo rwubatse neza, rwubahiriza igishushanyo mbonera, kandi rwubahiriza na bimwe by’ibanze, umutekano w’abarusengeramo. »

Iyi kiliziya nshya ya paruwasi ya Gikondo ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 1600, mu gihe iyari isanzwe yakiraga 800 gusa. Abakristu bemeza ko uko umuntu yifuza gutura heza, ari nako akwiye guharanira gusengera heza.

Ni kiliziya yitiriwe mutagatifu Visenti Palotti, yatwaye ingengo y’imari isaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO