Abakristu hirya no hino ku isi bari mu myiteguro y’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika

Ibirori by’umunsi wa Pasika aho abakristu bizihiza izuka ry’umucunguzi wabo Yezu(Yesu) by’uyu mwaka wa 2022 biteganyijwe kuba ku cyumweru tariki 16 Mata. Ibi birori bibanzirizwa n’igisibo gitegura Pasika aho kibura iminsi ibarirwa ku ntoki kuko giteganyijwe gutangira ku itariki 2 Werurwe.

Abakristu hirya no hino ku isi, bari mu bihe bitegura igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika.

Iki gisibo kikaba cyimara iminsi 40 nk’uko tubisanga muri Bibiliya ntagatifu muri Matayo 4:2, Handitse ngo:" Amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza".

Uyu uvugwa ni Yezu (Yesu) wamaze iminsi 40 yiyiriza ubusa aho ku murongo wa 3 hakomeza hasobanura uburyo yaje kugeragezwa na shitani imubwira ngo ahindure amabuye umutsima niba koko ari umwana w’Imana, N’uko Yezu(Yesu) aramusubiza ati : "Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”

Ibi abakristu babikora bibuka urugero rwiza umwami wabo Yezu(Yesu) yasize abahaye, babikora iteka ryose bamuzirikana.

Mbere yo gutangira igisibo hateganyijwe ko ku Itariki 2 Werurwe 2022, hazaba igikorwa cyo gusigwa ivu ku bakristu Gatolika.

Nyuma hazakomeza igisibo gitagatifu cyizasozwa ku wa kane tariki 14 Mata 2022, aho abakristu bazibuka ijoro Yezu(Yesu) yaraye ari bwicwe akazuka nyuma y’iminsi itatu izahura na tariki 17 Mata 2022, ubwo bazizihiza Pasika, nk’igihe yazutse.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO