Abakunzi ba shampiyona y’Ubwongereza imikino yagarutse menya amwe mu makipe uko azesurana

Shampiyona ikunzwe cyane kurusha izindi ku isi PremierLeague yashyize ahagaragara uburyo amakipe azesurana mu mwaka w’imikino wa 2022/2023

Kuwa Gatanu tariki ya 05 Kanama 2022, Ikipe ya Crystal Palace izaba yakiriye ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta.

Ikipe ya Manchester United,y’umutoza mushya Erik Ten Hag,izatangira Premier League yakira Brighton ku mukino w’umunsi wa 3 izakira Liverpool.

Kuwa 03 Nzeri,United izakira Arsenal hanyuma Manchester Derby ibe kuwa 01 Ukwakira.

Umwaka w’imikino uzarangira ku ya 28 Gicurasi.

Ikipe ya Arsenal yamamariza U Rwanda ni imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda ndetse iyi kipe nta mukino ukomeye ifitanye n’amakipe akomeye nibura ari mu myanya 6 ya mbere,

Umukino ukomeye wa mbere izawuhura na Manchester United hanze kuwa 03 Nzeri,hanyuma kuwa 01 Ukwakira yakire Tottenham.Kuwa 08 Ukwakira yakire Liverpool,

Ikiruhuko cyo hagati kugira ngo hategurwe igikombe cy’isi kizatangira kuwa 12-13 Ugushyingo

Uruganda rwa Nike rwamuritse umupira uzifashishwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, wahawe ishusho y’uwakinwe bwa mbere ubwo Premier League yashingwaga mu myaka 30 ishize, mu 1992.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO