Abana b’Abanyarwanda bakoranye indirimbo n’Umunyamerika Kirk Franklin wegukanye Grammy

Abana batandatu b’Abanyarwanda bari mu kigero cy’imyaka 14 na 17 bakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Kirk Franklin wegukanye ibihembo bitandukanye harimo na Grammy Awards.

Iki gikorwa cyanyuze muri Compassion International ifasha abana b’urubyiruko. Indirimbo bakoranye bayise ‘Lean on Me’

Iki gikorwa cyo guhitamo abo bana kinyura mu bihugu bigera kuri 25 harimo n’u Rwanda kugirango abatoranyije ahatandukanye bakorerwe umushinga w’indirimbo bihurije hamwe nka Compassion Youth Choir.

Abo bana batoranyijwe bo mu Rwanda harimo uwitwa Enock w’imyaka 14, Lisa (14), Benjamin (16), Benitha (16), Donatha (17) na Janvier (17).

Flanklin avuga ko biba ari iby’agaciro gukorana n’abana bakiri bato kandi bifitemo impano yo kuririmba.

Ati “Ni byiza gukorana n’abana benshi bahawe impano bo mu bice bitandukanye by’Isi. Ndashimira cyane ikipe ya Compassion international yampaye aya mahirwe.”


Donatha ukomoka mu rwanda avuga ko ari umugisha gukorana na Franklin

Umwe mu bana bakoranye kuri iyi ndirimbo – Donatha ati “Amagambo ntabwo ahagije kugirango nerekane ibyishimo byanjye n’uburyo ndi umunyamugisha kubera kuririmbana na Kirk Franklin.”

Franklin akomeza avuga ko indirimbo bakoze irenze ukwizera bitewe n’abantu bayikoranye kandi benshi.

Indirimbo Franklin yakoranye n’abana batandukanye ku Isi harimo n’abo mu Rwanda

Compassion International ni sosiyete ya Gikristo igamije gufata abana babayeho mu bukene ikabahindurira ubuzima binyuze mu izina rya Yesu.

Yashinzwe mu 1952, ikorana n’insengero zirenga ibihumbi umunani. Kugeza ubu imaze kwita ku bana barenga miliyoni ebyiri haba mu buryo bw’imyizerere, ubukungo n’imibereho rusange.

Muri 2020 bashyizwe ku mwanya wa munani ku rutonde rusohoka kuri Forbes nka bantu bitwaye neza mu bikorwa byo gufasha.

Kirk Dewayne Franklin ni umuririmbyi ukomeye muri Amerika aho abifatanya no kuyobra Chorale. Yavutse taliki 26 Mutarama 1970.


Kirk Franklin wakoranye n’aba bana yegukanye Grammy Awards

Revolution ni imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO