Abantu 220 bifashishijwe mu gushakisha abakekwaho Coronavirusi mu Rwanda

Ikipe igizwe n’abakozi 220 bo mu nzego zitandukanye niyo iri mu bikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda.

Ni urugamba rugamije gushyira iherezo ku bwandu bushya bw’iki cyorezo mu Rwanda mu gihe cyose abaturarwanda bakomeza kuguma mu ngo zabo kugirango batagira aho bahurira n’abanduye.

Gushakisha umuntu wahuye n’umwe mu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda byatangiye tariki 14 Werurwe uyu mwaka, ari nabwo hanatangajwe umuntu wagaragaweho n’ubwo bwandu.

Ikipe y’abantu bari hagati ya 6 na 8 niyo ikurikirana abagize aho bahurira n’umurwayi umwe wa Coronavirus.

Kuva iki gikorwa cyatangira, abantu 1281 ni bo byagaragaye ko bahuye na bamwe mu barwayi ba Coronavirus.

Barimo 473 bo mu Karere ka Kicukiro, 406 bo muri Gasabo, 168 bo mu Karere ka Nyarugenge.

Hari kandi 142 bo mu Karere ka Bugesera, 20 bo muri Rwamagana, 15 b’i Musanze na ho 13 ni abo mu Karere ka Karongi.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 54 ari bo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda. Bakaba bari ahantu bitabwaho, aho iyi minisiteri ivuga ko nta n’umwe urembye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO