Abantu 3,000 mu Bufaransa bahagaritswe ku mirimo kubera kutikingiza koronavirusi

Abakozi basaga 3,000 bakora mu ishami ry’ubuzima mu Bufaransa bahagaritswe ku mirimo yabo bitewe n’uko banze kwikingiza icyorezo cya koronavirusi.

Itegeko rishya ryasohotse ku wa gatatu ushize ryavugaga ko kwikingiza ari itegeko ku bakozi miliyoni 2.5 bakora mu nzego z’ubuzima, abashinzwe kwita ku bantu n’abashinzwe kuzimya inkongi z’imiriro.

President w’Ubufaransa Emmanuel Macron ku itariki 12 Nyakanga yari yatanze itegeko riburira abakozi ko nibura buri wese agomba kuba yaramaze guhabwa urukingo rwa mbere ku itariki 15 Nzeri cyangwa bakegura ku mirimo yabo.

Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cy’Ubufaransa, Olivier Veran ku wa kane yatangaje ko abahagaritswe ku mirimo bitakozwe mu buryo bwa burundu ko ahubwo babaye bahagaritswe by’agateganyo.

Bamwe mu bahagaritswe harimo abemeye guhabwa urukingo rwa mbere kuko babonaga ko itegeko ryo kwingiza Leta y’Ubufaransa irikomeyeho kuburyo bakomeje kwinangira bashobora no kubura imirimo yabo.

Gusa nubwo itariki ntarengwa yo kwikingiza yageze, n’ubundi benshi mu bakozi babarirwa mu bihumbi banze kwikingiza ndetse ibi bishobora gutera ingaruka zikomeye.

Mu bitaro bimwe biri i Nice mu majyepfo y’Ubufaransa, abakozi babyo basaga 450 bamaze guhagarikwa ndetse aba bahora mu bikorwa by’imyigaragambyo hanze y’ibitaro.

Amakuru dukesha AFP (ibiro ntara makuru by’Abafaransa) avuga ko mu mujyi wa Montélimar, ibitaro byaho bimwe byatangaje ko ubu bitagitanga ubuvuzi bwo kubaga butihutirwa cyane kubera ko ubu bifite abaganga b’inzobere mu kubaga no gutera ikinya bake kuko abandi banze kwikingiza.

Igihe inkingo z’icyorezo cya koronavirusi zatangiraga gukwirakwizwa hirya no hino ku isi, Ubufaransa cyari igihugu cya mbere cyari gifite umubare munini w’abaturage bitabiriye gukingirwa.

Icyo gihe 40% by’abagombaga gukingirwa batangaje ko biteguye kongererwa ubudahangarwa bahabwa n’inkingo. Muri icyo gihe ubushakashatsi bwakozwe na BBC bwerekanye ko abakurikira imbuga zandika igifaransa batangiye guhererekanya ubutumwa bushishikariza kurwanya inkingo ndetse icyo gihe kuva mu 2020 umubare w’abo bantu wavuye kuri miliyoni 3.2 ugera kuri miliyoni 4.1.

Gusa bitewe na gahunda ya ‘’ Health Pass’’ Gahunda yashyizweho mu Bufaransa aho kugirango wemererwe kujya ahateranira abantu benshi ugomba kuba warikingije.

Ibi byatumye uyu munsi Ubufaransa buza mu bihugu bya mbere byakingiye abaturage benshi aho 90% by’abafite imyaka y’ubukure nibura bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa koronavirusi.

Ubufaransa sicyo gihugu cyonyine cyashyizeho gahunda yo kwerekana ko wikingije kugirango ubashe kwemererwa kwinjira ahantu hatandukanye nko mu birori, aho berekanira filime n’ahandi hahurira abantu benshi.

Mu Bugiriki (Greece) abantu batakingiwe koronavirusi n’abakozi bakorera ibigo by’igenga bategetswe kujya bipimisha koronavirusi inshuro ebyiri (2) cyangwa eshatu (3) mu cyumweru kandi icyiguzi cyose bakacyiyishyurira.

Iri tegeko ryasohotse tariki 13 nzeri.

Mu cyumweru gishize, Leta zunze ubumwe za Amerika nazo kwikingiza zabigize itegeko ku bakozi ba Leta n’abahawe ibiraka na Leta n’inzego zose z’abikorera zikoresha abakozi barenze ijana (100).

Joe Biden perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yihanangirije abantu banze kwikingiza avuga ko bagomba kwitegura kwisuzumisha koronavirusi buri cyumweru.

Mu magambo ye yagize ati ’’Ibi ntago byerekeye ubwigenge cyangwa amahitamo y’umuntu, ibi byerekeye kwirinda ubwawe no kurinda abandi’’.


Abigaragambya ni benshi mu Bufaransa banga kwikingiza koronavirusi.


Benshi mu baganga bigaragambya bavuga ko imibiri yabo bayifiteho amahitamo yo kwemera kwikingiza cyangwa bakabyanga, ndetse umubare munini w’abo nta dupfukamunwa bambara.


Abandi bagenda bafite ibyapa byanditseho ko bamagana itegeko ryo kwikingiza ku gahato, bakavuga ko bakeneye ubwigenge.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO