Abantu basaga Miliyoni bashobora kuzatakaza ubushobozi bwo guhumurirwa bitewe na COVID-19

Anosmia ni indwara yo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa ndetse ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye nko gufungana kw’amazuru bitewe n’ubukonje, kurwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, ibizwi nka sinus infection mu ndimi za kiganga.

Uyu munsi igiteye impungenge ni uko iyi ndwara ishobora guterwa n’icyorezo cya koronavirusi ndetse bikazateza ingaruka zikomeye aho abantu basaga miliyoni bazatakaza ubushobozi bwo guhumurirwa ubuziraherezo.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe aho icyorezo cya koronavirusi gihuriye no gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa.

Amakuru dukesha ikigo gishinzwe gukumira no kurinda indwara zandura (CDC) avuga ko abantu bigeze kurwara icyorezo cya koronavirusi, bahuye n’ibimenyetso byo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa.

Ibi bimenyetso byo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa babigaragaje igihe kirekire.

Mu bushakashatsi bushya buheruka gukorwa bwagaragaje ko 90% by’abarwayi ba koronavirusi basubiranye ubushobozi bwo guhumurirwa mu byumweru bike nyuma yo gukira iki cyorezo.

Kugirango umuntu abashe kumva impumuro, abifashwamo na olfactory nerve, iki ni igice cy’imbere mu zuru kigizwe n’udutsi dushinzwe gutwara amakuru y’impumuro ku bwonko.

Kugirango rero duhumurirwe n’ikintu runaka, biba ngombwa ko utu dutsi tujyana amakuru y’impumuro runaka ku bwonko, ubwonko nabwo bukiga kuri ayo makuru bukamenya ko icyo twumvise ari impumuro y’ikintu runaka ndetse iyo mpumuro bukayibika.

Uyu munsi igiteye impugenge ni uko 5% by’abarwayi bose bahuye n’ibyago byo kurwara icyorezo cya koronavirusi, Igice cyabo cya Olfactory nerve cyarangiritse burundu kuburyo ibi bizatuma batakaza ubushobozi bwabo bwo guhumurirwa ubuziraherezo.

Igiteje impugenge ni uko abatakaza ubushobozi bwo guhumurirwa bazakomeza kwiyongera bitewe n’izindi mpamvu zitandukanye nk’abageze mu zabukuru bibasirwa n’indwara ya Alzaimer (indwara yo kwibagirwa) n’ibindi bitandukanye nko gusaza k’uturemangingo bitewe n’izabukuru byose bikabongerera ibyago byo kuzatakaza ubushobozi bwo guhumurirwa burundu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO