Abarashe uwari ushinzwe imbwa za Lady Gaga Batawe muri yombi

Nyuma yaho Ryan Fischer wari ushinzwe gutembereza imbwa z’umuhanzikazi Lady Gaga arasiwe ndetse akanibwa imbwa ebyiri z’ubwoko bwa Bull Dogg zo mu Bufaransa, abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica no kwiba.

Ishami rya polisi rya Los Angeles ryatangaje ko hafashwe abantu batanu bazira uruhare bagize rwo gushaka kwiba imbwa za Lady Gaga, nk’uko umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’akarere ka Los Angeles yabitangarije E-onlne, buri muntu ukekwa muri abo batanu yemeye icyaha ashinjwa.

Abo bantu batanu bafashwe nyuma y’amezi menshi uwo wari ushinzwe gutembereza imbwa za Lady Gaga arashwe.

Ku itariki ya 24 Gashyantare, Ryan Fischer wari ushizwe gutembereza imbwa za Lady Gaga nibwo yarashwe n’umwambuzi witwaje intwaro maze afata imbwa ebyiri za Lady, Gaga Gustav na Koji arazitwara ibintu byatumye uyu muhanzikazi ajya gutanga ikirego ishami rya polisi rya Los Angeles.

Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru polisi rya Los Angeles yavuze ko abantu batanu bafashwe ari James Jackson, ufite imyaka 18; Jaylin White, imyaka 19; Lafayette Whaley, imyaka 27; Harold White, 40; na Jennifer McBride w’imyaka 50.

Kuri uyu wa Kane Tariki 29 Mata 2021 nibwo Jackson, Jaylin White na Whaley buri umwe yashinjwaga icyaha cyo gushaka kwica ndetse no gukora ubujura bwo ku rwego rwa Kabiri mu gihe Harold White se wa Jaylin, na McBride bakurikiranyweho gushaka gushaka kwica.

Byongeye kandi Jackson yashinjwaga icyaha cyo gukoresha imbunda no kuyigendana yayihishe mu modoka mu gihe umuzungu umwe ahura n’umubare w’ibitero byinshi bikoreshejwe imbaga zishobora gutera ibikomere ku mubiri w’umunsi.

Nkuko E-online ikomeza ibitangaza n’uko kugeza ubu buri umwe ufunzwe agomba gucibwa miliyoni imwe y’amadorali nkuko impapuro zibivuga .

Nkuko rya tangazo rya polisi ya Los Angeles ribivuga ni uko Harold na McBride ari abafatanyacyaha kuko uyu Mc Bride yabanje kwaka ingurane y’amadorali ibihumbi 500 yabona atayabonye agahitamo kuzana za mbwa kuri polisi ku tariki ya 26 Mata.

Abashinzwe iperereza bavuze ko basanze uyu mugabo Mc Bride yari afitanye umubano mwiza na se w’umwe mu bashinjwa witwa Harold White.

Polisi yavuze ko abakoze icyi cyaha batari bafite umugambi ku mbwa za Lady Gaga ahubwo ko ibimenyetso byerekana ko abashinjwa bari bazi agaciro kanini k’ingurane y’izo mbwa aricyo cyatumye baziba.

Nyuma y’iraswa rya Fischer Umuryango we watangaje ko umuhungu wabo ari koroherwa kandi washimiye cyane abaganga ndetse washimiye cyane Lady Gaga utarahwemye kubaba hafi muri ibi bibazo bamushimira urukundo yaberetse ndetse unishimira ko Imbwa ze Gustavo na Koji zasubiye mu rugo amahoro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO