Abanya Tanzania benshi bijunditse umuhanzi Harmonize nyuma yo kwanga gukoresha ururimi rwabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru

Abaturage benshi bo mu gihugu cya Tanzania bifashishije imiyoboro yabo yo kuri Youtube maze bagaragaza ko batigeze banezezwa n’uburyo umuhanzi Harmonize yitwaye mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari kuri Televiziyo y’igihugu y’u Rwanda.

Aba baturage benshi basanzwe ari abafana b’uyu muhanzi barakajwe n’uburyo yabazwaga ibibazo bitandukanye kandi akabazwa mu Giswahili ariko agahitamo gusubiza mu rurimi rw’icyongereza aho bamwe bakeka ko icyabimuteye ari uko yumvaga ko Abanyarwanda benshi bavuga icyongereza kurusha Igiswahili.

Uyumuhanzi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagarutse ku makuru ye n’imishinga itandukanye afite kandi agaragaza ko ateganya gukorana indirimbo zinyuranye n’abahanzi bakomoka mu Rwanda barimo cyane cyane Bruce Melodie.

Uyu muhanzi kandi yatunguye benshi ubwo yifashishaga imbuga nkoranyambaga ze maze agatangaza ko yifuza indangamuntu y’u Rwanda ndetse bamwe mu baturage ba Tanzania hari ababigendeyeho bavuga ko uyu muhanzi adakunda igihugu cyabo cyangwa ngo aterwe ishema nacyo.

Nyamara nubwo bivugwa ko uyu muhanzi adafitanye umubano mwiza na Diamond ariko yatunguye benshi ubwo yafataga umwanya kuri Televiziyo y’igihugu akamusabira imbabazi ku kuba atarabashije kwitabira igitaramo yari yatumiwemo mu Rwanda.

Umuhanzi Harmonize kandi yakomeje kwandika udushya twinshi muri Kigali nyuma yo kugenda atanga amafaranga ku bantu bari ku mihanda inyuranye muri Kigali kugeza aho atanga agera ku bihumbi 500 Frw.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO