Abanyamakuru b’imyidagaduro bitanze Toni 6 z’ifu y’igikoma
- by BONNA KUKU
- 21/04/2020 saa 01:00

Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) n’iry’abahanzi Rwanda Music Federation ku bufatanye na Africa Improved Foods bageneye ifu y’igikoma cya Nootri Family Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19.
Byakozwe mu rwego rwo gukomeza gufasha imwe mu miryango itorohewe muri ibi hihe u Rwanda n’isi yose birimo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Iri huriro ry’Abanyamakuru ryitanze toni eshatu z’ifu y’igikoma bitangwa mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali turimo Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo.
Rutaganda Joel ukuriye iri huriro yavuze ko n’abanyamakuru bagakwiye kugira umusanzu batanga ku gihugu muri iki gihe isi iri mu kaga kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Hari umusanzu tugomba gutanga ku gihugu dushaka imiryango twaremera. Ariko kubera ko nta bushobozi bufatika twari dufite nibwo twegereye AIF tuyigezaho igitekerezo nabo babyumva vuba bemera ko twafatanya kimwe n’ihuriro ry’abahanzi tugashaka imiryango dufasha. Nibyo ibi rero kuko twahaye uturere dutatu inkunga twageneye abaturage batameze neza muri iyi
Bimwe mu byo AIF ikora harimo, Nootri Toto - Iyi ikaba igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri. Nootri Mama - Iyi yo ikaba ikoreshwa cyane n’abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bones cyane ko bagifata mu gitondo.
Bakagira na Nootri Family Sorghum, Nootri Family Millet, Nootri Family Whole Wheat izi zo zikaba zifatwa n’abantu bose ndetse na Nootri Qwik
Abahanzi nabo ni bamwe mu bifatanyije n’abanyamakuru muri iki gikorwa
Abanyamakuru batanze toni imwe muri buri karere mu tugize umujyi wa Kigali