Abanyarwanda barasabwa kwirinda zimwe mu ndamukanyo zakwanduza Coronavirusi

Hashize iminsi harashyizeho itsinda rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko igihugu kiteguye gukumira no guhangana n’icyorezo cya Coronavirusi gihangayikishije isi bitewe n’imibare igenda yiyongera y’abahitanwa n’icyo cyorezo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa gatanu tariki 6 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko isaba abanyarwanda kwirinda zimwe mu ndamukanyo zirimo guhoberana no guhana ibiganza mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirusi kiswe (Covid-19) nubwo nta bimenyetso biragaragaza ko icyo cyorezo kiri mu Rwanda.

Ibiro bya minisitiri w’intebe bigira biti "Tuboneyeho umwanya wo kwibutsa ko iyi virusi yandura ku buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, mu gukorora no kwitsamura, ndetse ikaba yahererekanwa binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza."

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abanyarwanda bakwiye kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo. kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi,gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (hand sanitizer),ndetse no kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Abanyarwanda barasabwa kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe hari ufite kimwe muri bimenyetso birimo: ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.

Inzego z’ubuzima n’izindi nzego za Leta, zirakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo.

Nubwo hari ingamba zikomeje gufatwa mu byiciro bitandukanye zo kwirinda icyo cyorezo,kugeza ubu hari abibaza uko byagenda iki cyorezo kiramutse kigeze mu Rwanda.

Aha bashingira ku mubare munini w’abanyarwanda bakoresha imodoka rusange zitwara abantu benshi kandi zikuye ku muhanda. Zimwe mu ngero zitangwa n’abaturage ni imodoka bamaze guhimba akazina ka "shir’umuteto" usanga harimo n’abantu bahekeranye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO