Abanyarwanda n’Abakristo bakuye he kubeshya ku itariki ya mbere Mata?

Taliki ya mbere Mata buri mwaka usanga ku Isi hose bizihiza umunsi wo kubeshya, hari ababikora nko gutebya ariko ugasanga bigize ingaruka ku buzima n’imibanire y’abantu. Uyu munsi ntabwo ari umunsi wemerwa n’igihugu runaka ahubwo ni umunsi wamamaye mu bihugu byinshi ku Isi no mu Rwanda.

Nubwo abakristo bafite itegeko ry’Imana ribabuza kubeshya, bamwe muri bo usanga bitababuza kwizihiza uyu munsi, babeshya bakanabeshyera abandi.

Inkomoko y’umunsi wo kubeshya ntisobanutse neza gusa hari abavuga ko ushobora kuba ukomoka ku munsi Abaromani bakoreragaho ibirori bya Hilaria, byabaga ku itariki ya 25 Werurwe, naho mu gihe cya Moyen age, umunsi w’ibinyoma wabaga ku itariki ya 28 Ukuboza, aho n’ubundi mu bihugu bivuga Icyesipanyol babeshyaga.

Imbuga zinyuranye zivuga byinshi kuri uyu munsi nka Wikipedia, ivuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w’1582.

Uyu munsi rero n’Abanyarwanda bamwe na bamwe bakaba bawizihiza, babeshya mu buryo butandukanye. Nta wuzi aho Abanyarwanda babikuye cyangwa igihe batangiriye kubikora, ariko hari abavuga ko bawukuye ku bakoloni kuko uyu munsi zageze mu bihugu by’i Burayi kera.

Mu Bufaransa ho umunsi wo kubeshya wahatangiye kuva mu mwaka w’1564 aho wiswe Poisson d’Avril. Icyo gihe umwaka watangiraga ku itariki ya mbere Mata (yahuraga n’itariki ya 25 Werurwe kuri Kalendari yitiriwe Julien), habaga ibirori by’itangwa ry’umugisha kuri Mariya, aho bahanagahanaga impano. Ariko umwami w’u Bufaransa Charles IX yemeje ko umwaka utangira ku itariki ya mbere Mata, hahita habaho kwiyongera kw’iminsi.

Nyamara bamwe batangiye guhana impano z’impimbano (bihwanye no kudakoresha ukuri nk’uko byari bisanzwe) cyane cyane iz’amafi. “Poisson d’Avril” byaba kandi byarakomotse ku kuba iyi tariki yarahuriranaga n’uko abakirisitu benshi babaga bamaze igihe kinini mu gisibo gitegura Pasika batarya inyama. Muri icyo gihe baryaga amafi gufi gusa.

Kugira ngo hubahirizwe kororoka, uburobyi bwarabujijwe ku itariki ya mbere Mata, maze kugira ngo abaturage baseke abarobyi bakabaha impano z’amafi adakunzwe cyane bababwira ko ari asanzwe.

infoplease yo yanditse ko mu 1582, Papa Gregory XIII yategetse ishyirwaho rya Kalendari nshya yamwitiriwe isimbura iya Julien.

Iyi kalendari ntiyishimiwe na bose mu gihe abandi batabimenye. Ibi byatumye abakomeje kuguma ku ya mbere bajya babeshywa ibintu bimwe na bimwe n’abakurikije inshya. Ibi rero byo kubeshya byakwirakwiye i Burayi bwose.

Ibindi bisobanuro ku mvano y’umunsi wo kubeshya ni ibivugwa kuba byaratewe na Joseph Boskin, umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Boston.

Yasobanuye ko uyu muco w’ibinyoma watangiye mu gihe cy’ubwami bwa Constantine, ubwo itsinda ry’abanyarwenya n’ababeshyi ryabwiraga uyu mwami w’abami b’Abaromani ko bashobora gukora akazi neza baramutse bayoboye ubwo bwami. Constantine, byaramushimishije maze yemerera umunyarwenya witwa Kugel kuba umwami umunsi umwe gusa.

Kugel yaciye iteka ryo gusetsa kuri uwo munsi, maze uwo muco uhita ugirwa ngarukamwaka.

Umunsi wo kubeshya wakwirakwiye cyane mu bihugu by’I Burayi cyane. Byakorwaga abantu bohererezanya ibinyoma, bagashaka ikintu kitabaho, bakabeshya mu rwenya ndetse bagatuma abandi bantu bizera ibintu bisekeje.

Ibi rero byaje kuba akamenyero uko umwaka utashye, ari na ho uyu munsi waje gufatwa nk’umunsi wo kubeshya, biza kugenda bikwirakwira mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi nk’u Buholandi, Suede, Portugal, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO