Abanyarwanda ntibahiriwe n’agace ka gatatu ka La Tropical Amissa Bongo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu gihugu cya Gabon mu irushanwa ry’isiganwa rya Amagare rya La Tropical Amissa Bongo, ntiyitwaye neza ku munsi waryo wa gatatu, ubwo bakinaga agace kava Mitzic berekeza Ndjole.

Aka gace kegukanwe n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Erthrea witwa Hailu Biniam ukina mu ikipe ya NIPPO DELKO Provence yo mu gihugu cy’u Bufaransa asize bagenzi be amasegonda abiri. Uyu musore yakoresheje igihe kingana n’amasaha 4 iminota 16 n’amasegonda 28.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Erthrea yasize abanyarwanda babiri, barimo Uhiriwe Renus wa Team Rwanda ndetse na Munyaneza Didier amasegonda 19 muri aka gace k’uyu munsi. Bakaba bakoresheje amasaha ane iminota 16 n’amasegonda 47’.

Abandi banyarwanda baje inyuma bose, aho nko ku mwanya wa 28 haje Nzafashwanayo Jean Claude we wasizwe igihe kingana n’amasegonda 32, dore ko yakoresheje amasaha 4 iminota 17.

Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 36 aho yakoresheje amasaha 4 iminota 17 n’amasegonda 13 akaba we yasinzwe n’uwa mbere amasegonda 43.

Kuri ubu ku rutonde rusange rw’iri rushanwa, Tesfazio Natanael wegukanye agace ka kabiri ku munsi w’ejo, niwe ukiyoboye abandi ku rutonde rusange, dore ko amaze gukoresha amasaha 10 iminota 20 n’amasegonda 56. Uyu musore akaba ahagarariye igihugu cya Erthrea.

Abanyarwanda baza hafi ku rutonde rusange, harimo Munyaneza Didier uri ku mwanya wa 14 aho amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha 10 iminota 21 ndetse n’amasegonda 26.

Nzafashwanayo Jean Claude uri ku mwanya wa 14 we amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha 10 iminota 21 n’amasegonda 39 arushwa na Natanel uri ku mwanya wa mbere amasegonda 43.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO