100 batoranirijwe kwinjira mu Rukerereza bakomeje umwiherero

Nyuma yo gutoranya intore mu matorero atandukanye binyuze mu marushanwa yabereye mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali hagatsinda abagera ku 158, baje kurushanwa hagati yabo ku rwego rw’Igihugu batoranywamo 100 bahise binjizwa mu itorero ry’igihugu Urukerereza.

Ijonjora ry’abanyempano ijana bazajya mu mwiherero w’Itorero Urukerereza ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 i Kabuga aho bari bamaze iminsi mu mwiherero.

Ubwo iri jonjora ryari ririmbanije, Intore Masamba, Umutoza w’itorero ndangamuco ry’igihugu "Urukerereza" yabwiye GENESISBIZZ ko ubwitabire n’impano byiyongereye mu byiciro bitandukanye iri rushanwa ryari riri kwibandaho.

Yavuze ko aho bagiye bagera hose bagiye basanga abantu biteguye amarushanwa, kuko ngo hari n’abavuga ko bakoze siporo zihagije, icyo bo bagereranya no gukora igihaha nko ku ntore, imvugo imenyerewe ku bakora siporo zisaba imbaraga.

Yagize ati "Kuva twatangira iri rushanwa aho twaciye hose, icyagaragaye ni uko ubuhanga bwiyongereye ndetse n’impano, abakunda ibijyanye n’umuco mu byiciro bitandukanye biyongereye ndetse n’impano zariyongereye."

Muri iri jonjora uwagarutsweho cyane ndetse no ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter ni Umugabo w’imyaka 51 witwa Ntahontuye Jean Marie wo mu Murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, ufite impano idasanzwe yo gucuranga umuduri.

Ibi byatumye minisiteri y’umuco n’urubyiruko yandika ku rubuga rwa twitter igira iti "Nkuko benshi mwashimangiye ko Ntahontuye afite impano idasanzwe, mwabihuriyeho n’akanama nkemurampaka."

Bakomeza bagira bati "Ntahontuye JM w’imyaka 51 yatsindiye kwinjira mu itorero Urukerereza akaba yitezweho umusanzu ukomeye mu gusangiza bagenzi be ubuhanga akoresha acuranga umuduri."

Abahatanaga muri aya marushanwa bari mu byiciro bitandukanye birimo kubyina umuhamirizo w’intore n’abiyereka, kuririmba, abakaraza n’abazi gucuranga inanga, icyembe, umuduri ndetse n’umwirongi.

Aba banyempano 100 binjiye mu itorero ry’igihugu Urukerereza bari mu mwiherero w’iminsi itanu ugamije kubafasha gusobanukirwa icyerekezo cy’Itorero binjiyemo n’icy’Igihugu muri rusange, ukazasozwa ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020.

Iri tsinda Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, banasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO