Abanyempano 40 bakomeje mu irushanwa rya HEAD’S UP

Ikigo cya Genesis Broadcasting Network cyateguye irushanwa ry’umuziki rya Head’s up cyatangaje urutonde rw’abanyempano babashije kugira amahirwe yo kurenga ijonjora rya kabiri aho hasigayemo 40 gusa.

Iri rushanwa rigamije kuzamura impano nshya mu muziki Nyarwanda ryatangiye ririmo abagera ku ijana nkuko bari bariyandikishije bagera kuri 300 ariko hagatoranwamo abo gusa.

Aba ijana bagiye barushanwa biyerekana imbere y’akanama nkemurampaka aho bagendaga baririmba indirimbo bihitiyemo.

Nyuma yo kwiyerekana baririmba ntabwo byari bihagije gusa kugirango bibe byaha buri muhanzi amahirwe yo kuba yakomeza mu kindi cyiciro kuko bashyiriweho n’uburyo bwo gutora kuri murandasi cyangwa se bagakoresha uburyo bwo mu butumwa bugufi nabyo byagendeweho cyane kugirango bibahe amahirwe.

Nkuko byatangajwe mbere “Abagize akanama nkemurampaka bari bafite uruhare rwa 40% naho ibijyanye n’amatora bifite 60%.”

Bivuze ko uwitwaye neza imbere y’akanama nkemurampaka akaza kwirara nyuma ntatorwe bitari bihagije ko akomeza ahubwo nawe yari gushyigikirwa n’abakunze uko aririmba kugirango bamuhe amahirwe yo gukomeza.

Biteganyijwe ko aba 40 bagize amahirwe yo gukomeza bazahatana taliki ya 24 na 25 Ukwakira 2020. Nkuko byagenze mbere bazabanza banyure imbere y’akanama nkemurampaka bahabwe amanota nyuma nabwo bongere batorwe.

Aba 40 bazarushanwa hakomeze icumi (10) ari nabo bazakomeza guhatana kugera no ku cyiciro cya nyuma (final).

Uzegukana iri rushanwa azahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe anakorerwe indirimbo esheshatu harimo ebyiri zifite amashusho.

Uzaba uwa kabiri we azahabwa ibihumbi 500frw naho uwa gatatu we ahabwe ibihumbi 300frw. Icumi bazaba bageze ku cyiciro cya nyuma bose bazakorana indirimbo.

AMAZINA Y’ABAKOMEJE

1.UMWALI INEZA Henriette
2.IRADUKUNDA Fabiola
3.NYANDWI MUGISHA
4. MUGWANEZA Christian
5. 2F Humble Boys
6.MUGISHA Prince
7.IYAKAREMYE MUGISHA Theoneste
8.NIYIBIZI JEAN Claude
9.IMENA Christa Bella
10.NGABOYISONGA Prince
12.MICO Gibril
12.ISHIMWE RUTINYWA Fiston
13.Aime IGABE
14.DUSENGE JEAN Michelle
15.ISARO Bella Michelle
16.UWAJENEZA Cabella
17.BIRABONEYE Fils Christian
18.KANIMBA Majesty
19.NTARE Aime
20.CYEMEZO Berteramie Excel
21.AGASARO Queen Daniella
22.MUHOZA Isimbi
23.UFITINEMA Nickson
24.ASIFIWE Prince
25.HIDAYA Morgan
26.Levis MURAGWA
27.NGOGA Eric
28.KIMENYI MANZI Nasel
29.RUKUNDO Idrissa
30.BUTOYI Anne Marie
31.NIYONZIMA Thierry
32.IGIRANEZA Fabiola
33.SUN-G
34.Ellie MANIRAGUHA
35.UMUHOZA Aime Unique
36.MWAMBARI Abed
37.NDAGIJIMANA Yves Norbert
38.GAHORANYI Denis
39.Snippers
40.TUYIZERE Egide King

Ifoto yerekana amanota bagiye bagira



Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - LINK

    Ni igitekerezo kiza gufasha abanyempano ariko uburyo mwateguye irushanwa harimo ukwikunda cyane no gushaka indonke mubantu ndabona uzashorora menshi niwe uzaba afite impano ihambaye

  • - Rhoda

    Nonese competition niki? Competition ntiyari ukurushanwa hagati yacu? Simbona impanvu harikibazo kuba wariyerekanye imbere yaba judges bakabona ubizi ariko ntibivuga ko utari guhatana nabagenzi bawe. Mureke tuzabone ibyo twakoreye kuruta kubona ibyo twifuza. Competition ni uguhatana ntabwo ari ukwiyerekana Man. Keep voting me.

  • - TUYIZEREKellia

    None c ubu ntimwibeshye umutwe w'inkuru ndabona mwari gushyiraho ko ari "abanyamafaranga bakomeje mwirushanwa rya Head’s Up " kuberako sinumva ukuntu ryaba ari rushanwa ry'impano mwarangiza kwitora namafranga bikarusha amanota judges batanga, ikindi kandi nigute umu judge aha umuntu pass akamubwira bazongera guhura kuri next stage bikarangira atayigezeho? Nukuri mwikosore peuh! Cyari gitekerezo kiza cyo guteza impano imbere ariko umushinga mwawize nabi

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO