Abanyempano ba mbere mu muziki batangiye kwigaragaza mu irushanwa rya Head’s Up

Irushanwa ry’umuziki rya ‘Head’s Up music Competition’ rigamije kuzamura impano nshya mu muziki Nyarwanda ryaratangiye aho bamwe mu banyempano batandukanye berekanye ubuhanga bwabo.

Iri rushanwa ryateguwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya ‘Genesis Broadcasting Network.’ Taliki ya 11 Nzeri 2020 nibwo habayeho ibirori byo gutangiza iri rushanwa ku mugaragaro.

Uwo munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo ugutaramirwa ku bantu barebaga Genesis TV aho basusurukijwe na Neptunez Band hamwe n’umuhanzi Nemeye Platini waruri no kumurika indirimbo ye nshya yitwa “Ntabirenze” yafatanyije na Butera Knowless.

Bukeye bwaho nibwo irushanwa rya “Head’s up music Competition” ryatangiye ku munsi wa mbere hakora abahanzi bagera kuri 25.

Niragira Marie France umuyobozi wa Genesis TV atangiza aya marushanwa yavuze ko intego yabo ari ugufasha abana bafite impano yo kuririmba ariko babuze ubushobozi kugirango babashe kugera kure.

Ati “Gukora ibi nta yindi nyungu mbifitemo ahubwo ni urukundo rw’umuziki kuko njya mbona abana benshi bafite impano ariko babuze ubushobozi cyangwa se aho banyura kugira ngo abantu babamenye. Ni nayo mpamvu tuzabakorera indirimbo tukabaha n’andi mafaranga azabafasha muri urwo rugendo.”

Muri iri rushanwa hiyandikishije abasaga Magana atatu (300 ) ariko haza gutoranywamo ijana (100) ari nabo bemerewe guhatana mu ijonjora rya mbere.

Muri abo ijana hamaze gukora abagera kuri 50 abandi basigaye nabo baziyerekana mu mpera z’iki cyumweru taliki ya 19 na 20 Nzeri.

Aba ijana biteganyijwe ko hazakurwamo 60 hagasigaramo 40 ari nabo bazakomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma kizaba taliki ya 24 na 25 Ukwakira 2020.

Mu bagize akanama nkemurampaka hiyambajwe cyane abasanzwe bakorera indirimbo abahanzi (Producers). Impamvu aribo bahisemo gukoresha ngo ni uko aba ari abantu bazi iby’umuziki kuko basanzwe babana n’abahanzi umunsi ku wundi.

Muri iyi minsi ibiri ishize abagaragaye mu bagize akanama nkemurampaka hari harimo Producer Maurix music wakanyujijeho akorera indirimbo abahanzi barimo Tom Close akaza kujya hanze. Undi bafatanyije na Producer Fazzo.

Irushanwa biteganyijwe ko rizasozwa taliki ya 26 Ukuboza 2020, hazahembwa batatu bazaba babaye aba mbere.

Uwa mbere azakorerwa indirimbo esheshatu (mini album) ndetse n’amashusho y’indirimbo ebyiri. Nyuma y’ibyo azanahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uwa kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa ibihumbi 300 Frw.

Uko irushanwa ryagenze


Neptunez Band yasusurukije abantu mu birori byo gutangiza Head’s up music competition


Platini na MC Tino bayoboye ibirori


Platini na Marie France ku munsi wo gufungura irushanwa ku mugaragaro


Abanyempano baje ari benshi


Bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka barimo na producer Fazzo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO