Abanyempano barenga 3700 nibo biyandikishije mu gikorwa cya Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yafunze umushinga yari yarateguye yise ‘Cross & Songz’ wo gufasha abanyempano babuze aho bamenera avuga ko hiyandikishije abagera ku bihumbi bitatu na 720.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu muhanzi yerekanye amashusho ari kuvuga ko akeneye abanyempano yazakorana nabo indirimbo kuri Album ye ari gutegura izajya hanze muri uyu mwaka.

Icyo gihe yasabaga abo banyempano kwifata amashusho atarengeje iminota ibiri bari kuririmba indirimbo yose bashaka ubundi we akazitoranyirizamo ababikoze neza.

Kuri uyu munsi yashimiye abantu babashije kohereza amashusho avuga ko igikorwa cya mbere ubu yagisoje.

Ati “Abatarabashije kohereza ama video yanyu cyangwa abataramenye amakuru ya cross&songs nahubutaha mu yindi season. Imana ibahe umugisha.”

Aganira na Genesisbizz/TV yavuze ko abanyempano biyandikishije muri rusange ari 3720.
Ati “Njyewe n’itsinda rimfasha tugiye guhitamo 100 bagaragaje ubuhanga cyane akaba ari nabo bazakorana nanjye kuri iyi Album ndi gutegura gusa nabo tuzajya dukorana mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo kubaha amahirwe yo gukabya inzozi zabo.”

Israel Mbonyi avuga ko abo bazaba batoranyijwe azagenda abahamagara kugirango bahure batangire gukorana kuri izo ndirimbo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO