Abanzi banjye bakaniye ntibatuza – Davis D mu ndirimbo nshya nyuma yo gufungurwa

Umuhanzi Davis D nyuma yo gufungurwa yasohoye indirimbo yise ‘Itara’ aho aba ashimira abantu bose bamufashije bakamuba hafi mugihe yari muri Gereza.

Davis D yari akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, akaza kurekurwa n’ubutabera.

Muri iyo ndirimbo ye nshya aba aririmba avuga ko abanzi be bakaniye nta gahunda yo gutuza bafite.

Ati “Inkuru zinshira imanza zangize ruharwa nta mpaka, ubu ndi kurwana n’ikinyoma ndarahiye niba kimpama mbandwe. Ntabwo nifuza ibindi bibazo ukundi…Nta shene idacika. Aya majoro y’agahinda ntayo nshaka mfite isoni zo kuzabwira umwana…”

Ku itariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umutekano zafashe Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro.
Ni icyaha yari akurikiranyweho kubera ko byavugwaga ko yatije inzu Kevin Kade akayisambanyirizamo uwo mwana.

Ku wa 14 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko aba bahanzi barekurwa by’agateganyo.

Ni icyemezo Urukiko rwafashe nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO