Abaraperi babiri b’abanyarwanda Kivumbi King na Jay Pac bagiye gukora amateka mu ndirimbo bahuriyemo

Abaraperi babiri b’abanyarwanda Kivumbi King na Jay Pac bagiye gukora amateka mu ndirimbo nshya bahuriyemo bise Outside.
Umuraperi Kivumbi usigaye utuye ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Ubudage na Jay Pac usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagiye guhurira mu mushinga w’indirimbo bise Outside.
Amashusho y’iyi ndirimbo biteganyijwe ko ari bujye hanze kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mutarama 2022.
Impamvu iyi ndirimbo y’aba bombi idasanzwe ni uko ari indirimbo yatunganyijwe n’abantu benshi yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Kugeza ubu nibura hagaragara ibigo bisaga umunani bitunganya amajwi n’amashusho muri iyi ndirimbo aho bigaragara ko izaba irimo udushya twinshi dutandukanye tutagaragara mu zindi ndirimbo.
Reba incamake ya "Outside" ya Jay Pac na Kivumbi King