Zaїna na bagenzi be bakatiwe imyaka 25

Abakobwa batandatu n’umuhungu umwe baregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo witwa Sandrine, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rubakatiye gufungwa imyaka 25 no gutanga ihazabu ya miliyoni 4 470 425 Frw.

Urukiko kandi rutegetse ko telefoni Esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

Abitabiriye isomwa ry’uru rubanza rwakunze kwitabirwa n’abantu benshi dore ko rwabereye mu ruhame ku Kimisagara, bari bacye biganjemo abo muryango wa Zaina uvugwaho kuyobora ibikorwa bigize kiriya cyaha.

Nta bantu benshi baje mu isomwa ry’uru rubanza kubera icyorezo cya Coronavirus.
Abitabiriye iri somwa bari hagati ya 10 na 15 barimo batanu bo mu muryango wa Zaina.

Ubwo bitabaga urukiko ku munsi wa mbere bose bahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi. Icyo gihe umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje. Bavuga ko uwakubiswe nta bumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye umucamanza yumvishe impande zombi avuga ko ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020 saa saba z’amanywa ariko rwaje gusubikwa rusomwa taliki 17, Werurwe, 2020 saa mbiri za mu gitondo.

Source: Umuseke

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO