Abarimo Martinelli,Zichenko na Smith Lowe ntabwo bahari dore ibivugwa ku mukino wa Arsenal na PSV muri Europa League

Hari amakuru arimo kuvugwa ku mukino wa Arsenal na PSV muri Europa League aho aya makipe agomba guhura ndetse Arsenal iravugwamo ibibazo bitandukanye by’imvune.

Byamaze gutangazwa ko abakinnyi bagera kuri batatu batari bugaragare mu mukino Arsenal iraza kwakiramo ikipe yo mu Buholandi ariyo PSV Eindhoven.

Muri abo bakinnyi harimo Umunya Brazil umaze iminsi yitwara neza cyane Gabriel Martinelli tutirengagije Emile Smith Lowe hamwe na Olexander Zichenko nawe ufite ikibazo cy’imvune.

Ikipe ya Arsenal yagombaga gukina na Manchester City kuri uyu wa Kane gusa umukino warahagaritswe bijyanye nuko iyi kipe yiteguraga PSV muri Europa League.

Martinelli ntabwo yabashije gukora imyitozo y’ejo ubwo biteguraga uyu mukino ndetse ikipe ya Arsenal yatangaerije Football.london ko uyu mukinnyi yagize akabazo gato k’imvune.

Ubwo umutoza Mikel Arteta yabazwaga kuri aba bakinnyi ku munsi w’ejo yatangaje ko Martinelli na Zichenko ngo aramenya neza ibibazo bafite kuri uyu mugoroba mbere gato y’umukino.

Nubwo Arsenal idafite aba bakinnyi gusa umutoza Arteta yatangaje ko biteguye kwitwara neza aho kugeza uyu munsi ikipe ya Arsenal iyoboye itsinda rya Europa League ikaba ifite amanota 9 ku 9.



Ikipe ya Arsenal iraza kuba ihanganye bikomeye na PSV gusa iraza kuba idafite abakinnyi batatu bakomeye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO