BURUNDI:Umunyegori w’intamba mu rugamba yaraye akoze amateka mumurwi wiwe wa...
- 16/03/2023 saa 10:07
Abakobwa batandukanye begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe binyuranye bishimiye intambwe ikomeye yatewe na mugenzi wabo Miss Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Ishimwe Dieudonne abenshi bazi nka Prince Kid.
Ishimwe Dieudonne hamwe na Miss Elsa basezeranye imbere y’amategeko ku munsi w’ejo kuwa kane Taliki ya 2 Werurwe 2023 aho umuhango wo gusezeranya aba bombi wabereye mu murenge wa Rusororo.
Nyuma y’aho aba bombi bafatiye umwanzuro wo gusezerana abakobwa barimo Miss Kayibanda Aurore,Miss Nshuti Divine Muheto,Miss Iradukunda Liliane n’abandi banyuranye bifashishije imbuga nkoranyambaga maze bifuriza ishya n’ihirwe mugenzi wabo wateye intambwe.