Abasaga 155 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri zagonganiye i Barcelona

Mu mujyi wa Barcelona habereye impanuka ikomeye aho gariyamoshi ebyiri zasekuranye abasaga 155 bakahakomerekera bikomeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa 08:50 nibwo iyi mpanuka yabereye kuri sitasiyo yo mu Majyaruguru ashyira Uburazirazuba bwa Catalonia, imwe mu ntara za Espagne nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo muri aka gace.

Uko iri sanganya ryagenze ngo izi gariyamoshi ebyiri zose zagonganye ubwo zagendaga mu byerekezo bimwe gusa iyagendaga iza kugonga iyari ihagaze kuri sitasiyo nk’uko ababonye iyi mpanuka babitangaje.

Kugeza ubu polisi iracyakora iperereza ry’icyaba cyateye iyi mpanuka.

Joan Carles, Umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko babashije kurokora inkomere zisaga 155 mugihe 14 bo bahise bajyanwa kwitabwaho mu bitaro kuko bari bakomeretse bikabije.

Yakomeje avuga ko ubwo iyi mpanuka yabaga, gariyamoshi yagendaga gahoro cyane kuburyo itari guteza ibibazo bikomeye, gusa ngo kuko hari bamwe bari bahagaze byatumye bagwirirana bituma haboneka inkomere nyinshi.

Gariyamoshi ebyiri zagonganye
Ifoto: Getty Images

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO