Abasaga 59 bapfuye barohamye bagerageza kwambuka inyanja bajya i Burayi

Ubwato bwari butwaye abimukira basaga 59 bapfuye barohamye mu nyanja ubwo bageragezaga kwambuka bajya ku mugabane w’u Burayi.
Abimukira biganjemo abakomoka muri Afghanistan, Somalia, Iran na Pakistan nibo bari mu bwato bwarohamye ubwo bageragezaga kwambuka inyanja berekeza mu Butaliyani.
Ikipe y’ubutabazi yatangaje ko harokotse abantu 80 barimo n’ababashije koga bakagera ku nkombe ubwo ubu bwato bwarohamaga.
Minisitiri w’umutekano mu Butaliyani yatangaje ko kugeza ubu abantu 30 baburiwe irengero, Kugeza ubu habonetse imibiri 59 irimo n’abana 12 bapfuye ubwo ubu bwato bwarohamaga.
Kuva mu mwaka wa 2021, International Organization for Migration´s (IOM) ivuga ko abantu 5,684 bamaze gupfa bagerageza kwambuka inyanja bajya ku mugabane w’u Burayi.
Buri mwaka habarurwa abantu benshi bapfa bagerageza kwambuka inyanja
Abarokotse impanuka
Ibisigazwa by’ubwato bwari butwaye abimukira