Abashakashatsi bagaragaje uburyo bushya bwo kugabanya igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse

Hashize iminsi humvikana ibihe by’uruzuba akenshi biterwa no kwangirika kw’akayungirizo k’izuba kangiritse bitewe no kwiyongera kw’igipimo cy’ubushyuhe, Abashakashatsi baheruka kugaragaza umuti w’iki kibazo.

Nibura biteganyijwe ko igihe twashyiraho gahunda zo gukumira ibyotsi twohereza mu kirere n’ibindi byose bicyangiza, Mu 2040 nibwo akayungirizo k’izuba kazaba karamaze kwisana tukagira isi itoshye nk’iyo mu myaka ya 1980.

Uyu munsi igipimo cy’ubushyuhe gikomeza kwiyongera bitewe n’ibyotsi by’imodoka n’inganda byohereza mu kirere, Ibi bigira uruhare rukomeye mu kongera igipimo cy’imyuka ihumanya ikirere ya Carbon Dioxide (CO₂) .

Mu gukemura iki kibazo, Abashakashatsi bashyizeho uburyo iyi myuka ya Carbon Dioxide yagabywa ku kigero gikubye inshuro 3 ubundi buryo busanzwe bukoreshwa.

Ubu buryo biteganyijwe ko ibyuka twohereza mu kirere bizajya bihindurirwa ishusho ya CO₂ Bigahindurwamo Bicarbonate of Soda NaHCO₃.

Rumwe mu nganda rwiswe Tata Chemicals Europe biteganyijwe ko ruzajya rufata ibyuka bingana na toni 36,000 buri mwaka bya (CO₂).


Mu 2040 nibwo biteganyijwe ko ikirere cy’isi cyizongera kwisana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO