Abategura ’MissRwanda’ bifatanyije n’umukobwa wasambanyijwe uri mu bahatanye

Uwase Aisha ni umwe mu bakobwa bari gushaka ikamba rya Miss Rwanda 2020, aherutse gutanga ubuhamya avuga ko yasambanyijwe afite imyaka 6, ibyo yavuze ntibyavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga gusa abategura iri rushanwa berekanye ko bashyigikiye uyu mukobwa bikoma abagiye bamwibasira.

Uwase Aisha yiyamamaje muri Miss Rwanda ya 2020 arenga ijonjora rya mbere ahagarariye intara y’Iburengerazuba.

Nyuma nibwo uyu mukobwa witwa Uwase Aisha, yatinyutse akavuga ku ihohoterwa yakorewe akiri umwana w’imyaka itandatu, ubwo yasambanywaga n’umukozi w’iwabo.

Ubu buhamya yatanze bwatumye hari abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kuba yarabutanze mu rwego rwo gushakisha amajwi.

Abamwibasiraga bavugaga ko ibyo Atari ibintu byo kuvuga ngo kuko mugihe kizaza azaba ari umubyeyi ufite umuryango. Abandi bati “Ubwo se iyo adafatwa ku ngufu aba yitwaje iyihe kata.”

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda nabo banze kubiceceka bagira icyo bavuga kuri ubu buhamya bw’uyu mukobwa.

Abategura Miss Rwanda babanje kwibutsa abantu ko mu ntego zabo harimo gufasha abakobwa kugira imbaraga n’ubushobozi bwo kurwanya ikibi cyose harimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa guceceka ku wakorewe ihohoterwa.

Mu kwamagana abarwanyije Uwase Aisha bagize bati “Twamenye ko hari abantu bibasiye umwe mu bahatanira ikamba, binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamuhora ko yatinyutse gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho agasambanywa afite imyaka itandatu.

Turagaya buri wese wibasiye uyu mukobwa amuhora ihohoterwa rishingiye ku gitsina yahuye naryo, twifatanyije nawe ndetse na buri wese wahuye n’iki kibazo.”

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Igihe yavuze ko atatanze ubu buhamya kugirango agirirwe impuhwe, ahubwo ari umwanya yabonye wo gufasha abana bakiri bato cyangwa bakuru babicecetse, bakumva ko kwitinyuka bakavuga ibyababayeho ari umuti womora.
Uyu mukobwa uretse kuba ari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda asanzwe ari Umunyamideli ndetse n’umukinnyi wa Filime.

Muri iki cyumweru taliki ya 1 Gashyantare 2020 nibwo abakobwa 54 barenze ijonjora rya mbere bazarushanwa kugirango haboneke 20 bazajya mu mwiherero.

Ibyo birori bizabera mu mujyi wa Kigali I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurishwa (Expo). kwinjira bizaba ari 3,000 Frw ahasanzwe na 5,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.


Abamwibasiye bavugaga ko yatangaje biriya kugirango agirirwe impuhwe atorwe

Uwase Aisha ni umwe muri batandatu baserukiye intara y’iburengerazuba

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO