Abatekereza ko Jurgen Klopp ashobora kwirukanwa yabahaye igisubizo

Umudage utoza ikipe ya Liverpool nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Napoli muri Champions League abenshi batekerezaga ko ashobora nawe kwirukanwa nk’uko byagendekeye Thomas Tuchel nyamara uyu mugabo yatangaje ko ntawe ushobora kumusezerera.

Liverpool yaraye inyagiwe bikomeye na Napoli ibitego 4-1 ndetse umutoza w’iyi kipe yahise yihutira gusaba imbabazi abafana ba Liverpool bari bamuherekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Klopp yatangaje ko urugendo rwo kuva mu gihugu cy’Ubwongereza bagana mu butaliyani ngo ntabwo rwari rworoshye ndetse yavuze ko ari ijoro ribabaje cyane ku ikipe ya Liverpool.

Mu magambo ye ubwo yabazwaga ikibazo Liverpool yahuye nacyo Klopp yagize ati:Ntidushobora kwirengagiza ko twagize intangiriro mbi rwose

Ikibazo ni ukubera ko abahungu batakinnye umukino mwiza kandi babishakaga, ariko ni akazi kanjye kubimenya ndetse ni inshingano zanjye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO