Abatoza 18 bazatoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG batangiye amahugurwa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021 kuri Stade amahoro hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu y’abatoza 18 bazatoranywamo bane bazatoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain

Aya mahugurwa ari gutangwa na Benjamin Houri, Umutoza mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain.

Atangiza aya mahugurwa Benjamin Houri yabwiye abo batoza ko kugeza ubu hano mu karere abakinnyi baho bafite amahirwe menshi yo kuba bamwe bazatangirira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain.

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain rizubakwa mu Rwanda rizaba riri mu karere ka Huye, rikazaba rifite Umuyobozi wa Tekinike, ndetse n’abatoza bane bazatoranywa muri aba 18.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa y’abatoza bazatoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain azasozwa kuri iki cyumweru kuri Stade amahoro .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO