Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Chelsea nyuma yo gusimbuza umutoza Thomas Tuchel Graham Potter bisa n’aho atabaye amahitamo meza ndetse kugeza ubu igitutu gikomeje kwiyongera kuri uyu mugabo wahawe akazi akuwe mu ikipe ya Brighton Hove and Alibion.
Kugeza magingo aya Chelsea yicaye ku mwanya wa Cumi muri Shampiyona y’u Bwongereza Premier Leaguer ndetse ibi byatumye abafana barushaho kwinubira uyu musaruro kugeza aho bakomeje guhatiriza umuherwe mushya w’iyi kipe gushaka umutoza mushya ndetse hakomeje kuvugwa abatoza bagera kuri bane.
Kuri ubu harimo kuvugwa abatoza batandukanye barimo:Zinedine Zidane, Mauricio Pochettino na Luis Enrique
Aba batoza barimo kunugwanugwa kubera ko chelsea iri ahantu habi kandi imaze gutanga amafaranga akabakaba Miliyoni 600 z’ama Pound mu kugura abakinnyi bashya.
Nyuma yo gutsindwa imikino 2 yikurikiranya harimo uwo yatsinzwe na Southampton hamwe na Tottenham umutoza Potter yatangiye kujya ku gitutu nubwo bwose umuherwe wa Chelsea yakomeje gusaba abafana ko bamuha umwanya akubaka ikipe ye.