Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Abatoza bakomeye batoza amakipe arimo APR FC,Rayon Sports,Kiyovu Sports tutirengagije na Police FC nibo batoza bagomba kuzarebera ubuntu umukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi na Ethiopia ku munsi wo kuwa Gatandatu.
Uwavuga ko abatoza bahawe ubutumire aribo baturuka mu makipe yiganjemo abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu ntabwo yaba yibeshye.
Magingo aya Amavubi y’umutoza Carlos Arros Ferrer ari mu mwiherero mu Karere ka Huye aho biteganyijwe ko uyu mukino ugomba kubera.
Biteganyijwe ko abandi batoza badatoza amakipe yavuzwe hejuru bagomba kuzakurikira uyu mukino ari uko baguze itike ndetse abatoza b’aya makipe yavuzwe bo bagomba kuzareba uyu mukino bari kumwe n’abatoza babo bungirije kugirango babashe kureba abakinnyi babo bazaba bari mu ikipe y’Igihugu Amavubi.
Uyu mukino uzabera i Huye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa Cyenda (15:00 PM) kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye.
Iyi stade izaba igiye gukinirwaho bwa mbere kuva yavugururwa aho Amavubi agomba kuzisobanura na Ethiopia mu mukino wo kwishyura dore ko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 aho uyu mukino wabereye mu gihugu cya Tanzania.