Abatsinze muri ’East Africa’s Got Talent’ bagiye kujyana mu nkiko abateguye iryo rushanwa

Imyaka ibaye hafi itatu abana bazwi nka Esther na Ezekiyeli Mutesasira batsindiye akayabo k’ibihumbi Mirongo itanu by’amadorali (50.000$) mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ariko kugeza ubu amaso yabo yaheze mu kirere kuko ntibaragezwaho ibihembo batsindiye.

Aba bana bavukana bamaze gutangaza ko bagiye kurega abateguye iri rushanwa harimo n’Umunyarwanda Lee akaba n’umujyanama w’umuhanzi Bruce Melodie.

Babinyujije ku rubuga rwa facebook mu mashusho yuzuye agahinda kenshi bavuze ko biteguye kujyana abategura irushanwa East Africa’s Got Talent mu nkiko kuko babona nta y’indi nzira banyuramo kugira bishyurwe ibyo bakoreye.

Esther ati "Ubu ni imyaka ibiri kandi turacyategereje igihembo kinini twasezeranijwe. Ntabwo twigeze tubona amafaranga kandi n’abayobozi b’iki gikorwa ntibatwegereye."

Ezekiyeli yashimangiye ko urukiko ruzabafasha kubona amafaranga yabo.

Yagize Ati: "Ntekereza ko ari urukiko cyangwa Imana yonyine ishobora kudutabara. Twategereje igihe kinini nta mushahara".

Iri rushanwa ryabereye i Nairobi, muri Kenya mu 2019 aho abariteguye ku munsi waryo wanyuma basezeranyije abatsinze ibihembo bingana n’ibihumbi 50 by’amadolari ariko kugeza ubu, amafaranga ntabwo yigeze yoherezwa kuri konti yabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO