Rafiki agiye gusohora Album nshya yise ‘Tuyorane’

Umwami w’injyana ya ‘Coga Style’ Mazimpaka Rafiki usa nkuwatuje muri iki gihe abantu bavuga ko yazimye biravugwa ko yaba agiye gushyira hanze umuzingo we wa kabiri.

Nyuma yo kumva ayo makuru Genesis yashatse kumenya byinshi kuri uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Coga Style.

Amakuru dukesha zimwe mu nshuti ze za hafi zatubwiye ko uyu muhanzi nyuma yo gusinya amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yo mu gihugu cy’ubusuwisi yitwa ‘Brotherhood Record’ yaba agiye gushyira hanze alubumu ye ya Kabiri yise "Tuyorane" azakoranaho n’abahanzi benshi ba hano Rwanda.

Izo nshuti ze zadutangarije ko hari abahanzi bake bazakorana na Rafiki kuri iyo Alubumu harimo ’Dj Marnaud, Mako Nikoshwa, B Threy, Ras Ngabo n’abandi.

Rafiki yamenyekanye mu ndirimbo nk’igikosi, Igipende, igikobwa n’izindi nyinshi zatumye mu myaka yaza 2008 kuzamura yigarurira imitima ya benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO