Abavugwaho kwandika basezera muri Rayon Sports, babihakanye

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports byavugwaga ko banditse amabaruwa asezera muri iyi kipe, batangaje ko ataribyo, nyuma yuko bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki gitondo nibwo byavuzwe cyane ko bamwe mu bakinnyi barimo Rugwiro Herve, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Amran Nshimiyimana ndetse n’abandi bamaze kwandika amabaruwa asezera muri Rayon Sports.

Ibi byanyomojwe na bamwe muri abo bakinnyi, babwiye Genesis ko ataribyo ndetse ko ari ibihuha, bavuga ko ababikora baba bashaka gutesha umutwe Munyakazi Sadate usanzwe ayobora iyi kipe iri mu bibazo by’amikoro kuri ubu.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo by’amikoro nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bose ndetse n’abatoza batari guhembwa bitewe nuko nta gikorwa k’imikino gihari mu gihugu, bakaba batari gukora.

Bamwe muri aba bakinnyi barataka imishahara yabo batari babona kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, abandi bakavuga ko nta mafaranga abagura babonye kuva basinyira iyi kipe y’abafana benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO