Abayisilamu batangiye Ramadhan bari mu bihe bidasanzwe mu Rwanda

Abayisilamu ku isi batangiye igisibo gitagatifu cy’idini ryabo kiba buri mwaka, kimwe n’ahandi hamwe na hamwe ku isi, bamwe mu bo mu Rwanda bavuga ko iki gisibo kidasanzwe kuko imigenzo imwe basanzwe bakora mu gisibo ubu itemewe kubera kwirinda coronavirus.

Latifa Mwizerwa umuyisilamukazi utuye mu mujyi wa Rubavu yabwiye BBC ko igisibo batangiye uyu munsi kidasanzwe kuri we kuko aribwo bwa mbere atazaba yemerewe kujya ku musigiti gusenga no gusangira n’abakene ifunguro rya nimugoroba.

Mu Rwanda hafashwe ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) zigiye kumara ibyumweru bitandatu kugeza tariki 30/04, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Sheikh Mussa Sindayigaya umuvugizi w’umuryango w’abaIslam mu Rwanda avuga ko muri iki gisibo, yaba isengesho rusange rya nimugoroba ku misigiti cyangwa gusangira ifunguro rya nimugoroba n’abakene bikunze kuba ku misigiti byose bibujijwe.

Sheikh Sindayigaya yabiwye BBC ati: "Ariko gusiba birakomeza, kuba umuntu ari mu rugo ntibimubuza gusiba kuko ni itegeko ry’Imana kandi ni inkingi imwe muri eshanu za Islam".

Mu gisibo gitagatifu, Abayisilamu - ababishoboye - bategekwa kutagira icyo bageza mu nda kuva izuba rirashe kugeza rirenze kandi bagasenga kurushaho.

Bwana Sindayigaya avuga ko umwihariko w’isengesho risanzwe rya Ramadhan ryitwa Taraweeh riba nyuma yo gusiburuka kumugoroba, naryo rizakorerwa mu rugo, buri muryango wose ukwawo kuko imisigiti kimwe n’izindi nsengero nayo ifunze.

Ali Felix Mugabo umuyisilamu wo mu murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali avuga ko yizeye ko tariki 30/04 hashobora kuba impinduka insengero n’imisigiti bigafungurwa.

Yabwiye BBC ati: "Abayisilamu kuba hamwe mu isengesho ni umuco wacu, cyane cyane noneho mu gihe cy’igisibo. Niba nta gihindutse tariki 30 nk’uko tubyizeye iki gisibo kizaba kidasanzwe".
Bwana Sindayigaya avuga ko idini ya Islam yemera ko imisigiti ifungwa mu gihe hateye indwara abantu bashobora kwanduzanya.

Ati: "...ndetse hari imvugo y’intumwa y’Imana Muhamad, Imana imuhe amahoro n’imigisha, ngo ’umuntu wanduye ntazegerane n’utarandura’.
"Iyo mvugo igaragaraza ko bitemewe ko umuntu yakwegerana n’abandi mu gihe nk’iki cya coronavirus mu kwirinda kwanduzanya".

Abakene barafashwa kuri Mobile Money
Mu gisibo gitagatifu cya Islam, ku misigiti itandukanye mu Rwanda nyuma y’isengesho rya nimugoroba haboneka abakene baza gusangira ifunguro rya nimugoroba (Iftar) riba ryateganyijwe.

Bwana Sindayigaya avuga ko ibi bitazashoboka muri iki gisibo, gusa ko hari uburyo buri gukorwa bwo gufasha abakene.
Avuga ko biciye ku bayobozi b’imisigiti habaruwe abakene na numero za telephone zabo, bihabwa abayisilamu kugira ngo bajye baboherereza amafaranga yo kubafasha muri iki gisibo.

Ati: "Icyo gikorwa kimaze iminsi gikorwa kandi kigenda neza no muri iki gisibo kizakomeza kugira ngo abakene nabo bibafashe mu gisibo".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO