Abayobozi ba Kiyovu Sports nibatumvikana nzigumira I Burayi – Karekezi Olivier

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sport Karekezi Olivier wamaze gusinyira iyi kipe kuyitoza guhera mu mwaka utaha w’imikino, yatangaje ko mu gihe cyose hazaba hakiri ibibazo mu ikipe ya Kiyovu Sports atazayizamo ndetse ko azaguma muri Suwede.

Karekezi Olivier aherutse gusinyira gutoza ikipe ya Kiyovu Sports mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu, aho yasinye amasezerano y’imyaka itatu nkuko amakuru agera kuri Genesis Tv abivuga.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Karekezi Olivier yatangiye avuga ko mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo ibibazo kandi ko atakwemera gufata indege mu gihe ibi bibazo bigihari

Yagize ati: “Itike yanjye iri ku itariki ya 8 Kanama. Ndangira ngo mbwire abakunzi ba Kiyovu kuko ni ikipe ikomeye, ni ikipe nafashe icyemezo nemera kuza kuyitoza ariko hari ibintu bimwe na bimwe bitameze neza biyirimo, kandi njyewe sinzi icyo naba nje gukora mu gihe ikipe idafite umwuka mwiza.”

Akomeza agira ati: “Kuko niba abanyoherereje imbanziriza masezerano twari mu mwuka umwe kandi nabo bumvikana, none ubu bakaba batacyumvikana ndumva ntacyo naba nje gukora.”

“Mu gihe bicaye hamwe ikibazo bakakirangiza nzaza ntakibazo, ariko igihe batari barangiza ibibazo bafitanye, aho baguze iyo tike bagende bayihinduza kugeza igihe ibibazo birangiriye kugira ngo nzaze nkora akazi. Kuko ndi kwibaza ningera i Kigali nzaba nje kuvugana nande? Ko Theodore nawe tudaherutse kuvugana?”

Muri iyi minsi Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports burimo ibibazo bitandukanye, ahanini bishingiye ku makimbirane ari hagati ya bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports, aho banamaze gucikamo ibice bibiri, bamwe bivugwa ko bari ku ruhande rwa Mvukiyehe Juvenal abandi bakaba ku ruhande rwa Ntarindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe y’abanyamujyi ba Nyamirambo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO