Davis D na Jules Sentore mu bazasusurutsa abazitabira imikino ya AfroBasket 2021

Abahanzi Nyarwanda barimo Jules Sentore na Davis D bari mu bazataramira abantu bazitabira imikino Nyafurika ya AfroBasket 2021, izitabirwa n’amakipe y’ibihugu 16 byo muri Afurika.

Iyi mikino izaba iri ku rwego rwo hejuru biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’isi, izananyura kuri televiziyo nyinshi zikomeye haba izo muri Afurika n’Iburayi.

Uretse ku bakunda uwo mukino gusa hateguwe n’uburyo bw’abakunda umuziki aho bashyizeho abahanzi bazajya basusurutsa abahaje.

Uyu mukino uzwiho kugira abakunzi benshi kandi ba muzika, abari kuritegura batangaje ko muri urwo rwego abahanzi nyarwanda barimo Jules Sentore, Davis D n’itsinda ry’abadjs ba Dream Team babarizwamo (Dj Marnaud na Dj Toxxyk).

Biteganyijwe ko iyi mikino iri bufungurwe ku mugaragaro uyu munsi tariki 24 Kanama 2021 ikasozwa tariki ya 5 Nzeri 2021.

Kuri gahunda y’uyu umunsi ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina umukino wayo wa mbere n’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abafana bipimishije Covid-19 bemerewe kwinjira muri Kigali Arena, aho Itike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) izajya igura ibihumbi 15 Frw , Imyanya yo mu cyicaro cyo hasi izajya yishyurwa ibihumbi 10 Frw, mu gihe iyo hejuru izaba ari 7000 Frw. Ibyo biciro kandi birimo nicyo kwipimisha Covid-19 kuri Kigali Arena.

Uko gahunda y’imikino iteganyijwe uyu munsi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO