Abibwira ko nacyuye igihe ndaje mbazimye – Neg G mu ndirimbo nshya

Nyuma yo kuva kugororerwa ku kirwa cya Iwawa umuraperi Neg G The General yasohoye indirimbo nshya yise “Bapinge” aho aba yisegura ku bafana be bamubuze akaboneraho no kubwira abandi bahanzi ko impano ye ntaho yagiye ahubwo nibatareba neza azabazimya.

Muri iyi ndirimbo nshya ya Neg G aba agaruka cyane kubyo yanyuzemo ndetse no kubyo abantu bamuvuga aha hanze.

Mu gitero cya mbere aba aririmba agira ati “Imyaka irindwi narazimiye igihe n’amaze narakubiswe nta ngoma nimwe mbaha, abafana banjye barazinutswe, ku rutonde rw’abaraperi baransibye, bibwira y’uko nacyuye igihe, muhumure ubu naje nagarutse ndabizi neza ko nari nkumbuwe abashaje mu manike intebe ndaje nyisubize, kwandika ntabwo nabyibagiwe babara ntabwo nataye, umutwe… Abapinga, abapinga bapinge, abakunda batuze mbahate injyana, abasani mukunda mbazimye bagane ruhago cyangwa bakine ikiryabarezi bashete bahombe.”

Uyu muhanzi ukunda kuririmba yitaka akomeza avuga ko bamwe ubu bagiye kumutaramiraho bavuga ko ari iby’igihe gito ko mu minsi iri imbere azaba yongeye yasubiye ku biyobyabwenge birimo ‘Urumogi, Mugo’ cyangwa se agasubizwa Iwawa cyangwa kwa Kabuga.

Ati “Ibyo ni iby’abapinga muzakomeze mupinge kuko umwami yaje.”
Muri iyo ndirimbo avuga n’uburyo yari abayeho mugihe yari akiri ku biyobyabwenge byatumye abahanzi bakuranye bamusiga ndetse n’abana biganye baba abakire we ntaho arigeza.

Avuga kandi ko yateye umubyeyi we (Mama) agahinda gakomeye ndetse n’umwana we ngo kuko hari aho byageze yajya amubona agahunga.

Neg G yagiye Iwawa mu kwezi kwa Gashyantare 2019, ajya kugororerwayo afatiwe ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali azira kokamwa n’ibiyobyabwenge. Muri 2017 uyu muhanzi kandi nabwo yafunzwe inshuro zigera kuri ebyiri nabwo azira gufatanwa ibiyobyabwenge.

Uyu muraperi yamenyekanye mu muziki Nyarwanda ahagana muri 2006 ubwo yabarizwaga mu itsinda ryitwa UTP yabanagamo na ‘Riderman na M I Am.’

Nyuma baje gutandukana buri muhanzi arikorana aribwo Neg G yaje gukora indirimbo zigakundwa harimo nka “Internat”, “Karara” yafatanyije na The Ben, “Parler”, “Vuvuzera” n’izindi.


Neg G wavuye Iwawa avuga ko ubu yahindutse atazongera gukoresha ibiyobyabwenge

Indirimbo nshya ya Neg G The General

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO