Abifatanyije na “Sarpong” mu birori by’umukunzi we bafunzwe byihariye

Abakinnyi, abatoza n’abandi barimo inshuti z’umukinnyi Michael Sarpong bafunzwe na Polisi y’u Rwanda bazira gukora ibirori ntibubahirize amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibi birori byabaye taliki ya 16 Kanama 2020 ubwo umukinnyi Sarpong yifurizaga umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko bakabinyuza mu birori yatumiyemo inshuti ze.

Nyuma y’ibyo birori hari amafoto yagiye hanze yerekanaga aba bose ariko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 haba mu kwambara agapfukamunwa ndetse no gushyiramo intera ya metero nkuko bisabwa na leta.

Abitabiriye ibyo birori baje guhamagarwa na Polisi kugirango batange ubusobanuro bw’ibyo birori bakoze.

Abarimo “Karekezi Olivier, Michael Sarpong, Rugwiro Herve, Irambona Eric, Mugisha Gilbert, Olokoye Comodore, Saba Robert, Kimenyi Yves n’ababandi bitabye Polisi ku munsi wo kuwa kabiri taliki ya 18 Kanama 2020.”

Polisi yaje gusanga bahamwa n’ayo makosa ibahanisha kubafunga iminsi ibiri buri umwe agacibwa n’amande y’amafaranga angana n’ibihumbi mirongo ine (40 000frw).

Nyuma yo guhabwa ibyo bihano bajyanwe gufungirwa I Remera muri Hotel yitwa HillTop.
Umwe mu bafunganye nabo aganira na Genesis TV yavuze ko icyo babakoreye atakita gufungwa ahubwo ko bisa nko gushyirwa mu kato.

Ati “Sinabyita ko ari ugufungwa kuko baradupima Covid-19 ku buntu, ubundi tuzishyure ikiguzi cyo kubamo hano.”

https://genesisbizz.com/AMAFOTO-Sarpong-yatunguye-umukunzi-we-ku-munsi-w-amavuko


Mu bafunzwe higanjemo Abakinnyi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO