Abifuza Mbappe basubize amerwe mu isaho kuko agomba kuguma muri Paris Saint Germain

Umutoza wa Paris Saint Germain ariwe Mauricio Pochettino yamaze gutangaza ko yaba we ndetse n’umukinnyi Kylian Mbappe bagomba kuguma mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Ubwo yaganiraga n’itangazamaku, umutoza Mauricio Pochettino yabajijwe ibibazo bitandukanye ku kazoza ke mu ikipe ya Paris Saint Germain nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere I wayo.

Uyu mutoza yatangaje ko kugeza ubu we n’abayobozi be umubano uhagaze neza ndetse akaba akomeje gukora cyane kugirango ikipe ye atoza ya Paris Saint Germain ikomeze kumera neza.

Abazwa niba adafite ubwoba bw’uko ashobora kubura akazi yakomeje avuga ntacyo abiziho gusa avuga ko abanye neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Abazwa k’umukinnyi Kylian Mbappe yavuze ko kugeza ubu Mbappe ari umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse ngo yizeye ko azakomeza gukinira iyi kipe no mu minsi iri imbere.

Kuri ubu hari amakuru amaze iminsi avuga ko uyu mutoza ashobora kwirukanwa mu gihe cya vuba muri iyi kipe ya Paris Saint Germain.

Umukinnyi Kandi Kylian Mbappe biravugwa ko nawe atishimye muri iyi kipe nyuma yo kunanirwa gutwara Champions League ndetse uyu mukinnyi bivugwa ko yifuzwa bikomeye n’ikipe ya Real Madrid.

Muri shampiyona y’Ubufaransa
(League un) Mbappe amaze gutsindira ikipe ya Paris Saint Germain ibitego 22

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO