Abimukira 250 bari bapfiriye mu nyanja ya Mediterane Imana ikinga akaboko

Abimukira barenga 250 habuze gato ngo bitabire Imana mu nyanja ya Mediterane gusa batabawe byihuse n’igisirikare cya Tunisia dore ko ngo bifuzaga guhungira i Burayi.

Abasirikare ba Tuniziya Batabaye Abimukira Barenga 250 muri Mediterane bageragezaga kwambukiranya iyi Nyanja bashaka ubuhungiro ku mugabane w’uburayi.

Ubwo aba bimukira bageragezaga kwambuka muri Mediterane ngo bahungire mu gihugu cy’Ubutaliyani ntabwo byaje koroha kuko ubwo ubuzima bwabo bwari mu kangaratete bahise batabarwa igitaraganya n’abasirikare barinda inkengero z’inyanja ya Mediterane.

Itangazo ry’igisirikare ntabwo ryasobanuye niba ubwato bwarimo aba bimukira bwaragize ikibazo gusa igisirikare cyasobanuye ko kuva mu cyumweru gishize bamaze gutabara abimukira barenga 255 harimo 177 baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu gihe bandi basigaye bakomoka muri Tunisia.

Kugeza ubu, Abimukira bagerageza kwinjira ku mugabane w’ u Burayi bavuye mu karere ka Afrika y’Amajyaruguru muri iki gihe cyo mu mpeshyi bariyongereye cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO