Abimukira bajya mu Bwongereza akabo kagiye gushoboka

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak yatangaje ko Leta igiye gushyira hanze itegeko rishya rikumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ntabwo ari rimwe cyangwa kabiri hahora humvikana inkuru mbi aho abimukira bamwe barohamwa mu nyanja ugasanga barimo kuhasiga ubuzima barimo kugerageza kwerekeza mu mahanga cyane cyane mu gihugu cy’u Bwongereza.
Muri iki gihugu kandi hashize iminsi itari mike abadepite bakomeza kwinubira uburyo Leta atarimo gushyirahom ingamba zifatika zo guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri iki gihugu baturutse mu bihugu binyuranye mu mpande z’Isi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ko nta muntu n’umwe ukwiye kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ngo uwifuza wese kwinjira muri iki gihugu akwiye gukoresha inzira zemewe n’amategeko.