Abinyujije mu nyandiko Shaddyboo yasobanuye impamvu atabonetse mu birori yatumiwemo I Burundi

Shaddyboo yifashishije inyandiko yashize ku rukuta rwe rwa Instagram yasobanuye impamvu atabashije kwitabira ibirori yari yatumiwemo mu gihugu cy’abaturanyi I Burundi.

Shaddyboo wamaze kuba icyogere kuberta uburanga bwe cyane cyane bukurura igitsina gabo ubusanzwe ni umwe mu banyarwandakazi bakurukirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Shaddyboo yari yatumiwe mu gitaramo cyagombaga kubera I Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi ndetse kuwa 13 kanamma 2022 yari yamaze gusesekara I Bujumbura gusa bucyeye bwaho kuwa 14 Nzeli uyu mugore yatangaje ko atakitabiriye iki gitaramo kubera ko hari ibyo atumvikanyeho n’abagiteguye.

Uyu mubyeyi yifashishije inyandiko yometse ku rukuta rwe rwa Intagram asobanura impamvu atabashije gutaramira abakunzi be mu kirori gikomeye yari yatumiwemo I Burundi.

Mu magambo ari mu rurimi rw’Igifaransa yagize ati“Mbabajwe no kuba ntari bubashe gutaramana namwe, ariko ku rundi ruhande ntabwo nashobora gukorana n’abantu badafite ubushobozi bwo gutegura ibirori.”

Shaddyboo avuga ko abateguye ibi birori batabashije kubahiriza amasezerano bagiranye bituma ahitamo guhagarika iki gitaramo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO