Abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi Manchester United izanye amananiza kuri De Gea wayihaye ibyo ashoboye

Ikipe ya Manchester United kuri ubu yamaze gusaba umuzamu david De Gea ikintu giukomeye nubwo bwose ari umwe mu babaye inkingi ya mwamba muri iyi kipe.

De Gea ni umunyezamu wa mbere wa Manchester United kuva mu mwaka wa 2011 aho kuri ubu amaze imyaka igera kuri 11 adasimburwa muri iyi kipe.

Kuri ubu David De Gea yamaze kwinjira mu bakinnyi 10 bamaze gukinira ikipe ya Manchester United imikino myinshi mu mateka yayo bijyanye n’uburyo ahozaho.

Gusa inkuru igezweho iravuga ko uyu De Gea w’imyaka 31 y’amavuko agomba kugabanya umushahara we bigaragara kugira ngo ahabwe amasezerano mashya.

Ibi abenshi batangiye kubishingiraho bavuga ko iyi kipe yatangiye kugora uyu muzamu kuko ngo akirimo kubafasha mu mikinire yabo ndetse ngo ntabwo akwiye kugabanyirizwa umushara bijyanye n’uburyo agifasha iyi kipe.

Uyu munya Espagne ahembwa 375.000 by’amapawundi buri cyumweru ndetse ngo agomba kuyagabanya kugira ngo agume kuri Old Trafford.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO